FANAF irakangurira abatanga ubwishingizi mu Rwanda gushora imari mu bikorwa by’iterambere

Ibigo bitanga ubwishingizi bikorera mu Rwanda birakangurirwa kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bishora imari mu bikorwa by’iterambere; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi muri Afurika (FANAF).

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012, Protais Ayangma Ayang yatangaje ko amasosiyete y’ubwishingizi akwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko Guverinoma y’u Rwanda iyafasha gukora neza.

Ayang yagize ati “Abanyamakompanyi bakwiye gukoresha umutungo wabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu”.

Uhagarariye Ishyirahamawe Nyarwanda ry’amasosiyete y’Ubwishingizi (ASSAR), Marc Rugenera, yatangaje ko Leta yabemereye inkunga irenzeho kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze bijye imbere.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rukiri inyuma mu bijyanye n’ubwishingizi afite icyizere ko ariko uko Abanyarwanda bagenda basobanurirwa bazarushaho ku byumva.

Cote d’Ivoire na Cameroun nibyo bihugu bihagaze neza mu bwishingizi muri Afurika; Congo-Brazzaville yo iza ku isonga mu bigo byinshi by’ubwishingizi byeguriwe abikorera.

U Rwanda rugeze kuri 2,3 % ku isoko ry’ubwishingizi, mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze ku 10 %.

Ubwishingizi ku binyabiziga nibwo buri hejuru cyane mu Rwanda kubera ko itegeko rya Leta risaba ababitunze kubifatira ubwishingizi.

Inama ihuje amasosiyete y’Ubwishingizi muri Afrika yibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe Nyafurika y’Uburenganzira ku bwishingizi (FANAF) iteraniye i Kigali kuva tariki 20-23/02/2012. FANAF ihuriwemo n’ibigo 144 by’ubwishingizi ikaba ifite icyicaro muri Senegal.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka