Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kimwe mu byatuma umugabane wa Afurika utera imbere ari uko ibihugu byose byakoroshya urujya n’uruza, abaturage bakabasha gucuruza no guhahirana.

Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ishoramari muri Afurika, iri kubera i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byamaze koroshya uburyo bwo kubona Visa, avuga ko ari ikintu cyiza cyane, ariko ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukorera hamwe ku buryo bwihuse, bikagaragaza ko urujya n’uruza muri Afurika ari ibishoboka.

Yagize ati “Abantu ntibacuruza cyangwa ngo bahahe batabasha kugenderana. Abaturage bacu bakeneye kugenda bakareba Afurika ikorera hamwe, noneho na bo bakaboneraho kuganira no kungurana ibitekerezo”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Banki y’isi ndetse na Banki y’iterambere y’Ubushinwa kubera mikoranire myiza ituma hakomeza kubaho kwita ku bikenewe mu ishoramari, ry’akarere no ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yahawe umugisha utagereranywa, by’umwihariko ku kuba ifite abaturage bakora cyane, abaturage baciriritse benshi, abagore n’abagabo baminuje kandi biteguye gufata amahirwe yose yabasha kugerwaho kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite byinshi byo gukora imbere, kugira ngo habe hari icyizere ko ubukungu bwayo bugaragara neza.

Atanga urugero rwa mbere, Perezida Kagame yavuze ko isoko rusange rya Afurika ubu rigeze ku cyiciro cyo gushyirwa mu bikorwa, bikaba bisobanura ko ari amahirwe y’inyongera atarigeze abaho ku Banyafurika.

Perezida Kagame yauze ko mu gihe ibihugu byateye imbere mu nganda ari byo bifite amahirwe yo kugurisha ibyo byakoze, ibihugu bidafite inganda ziteye imbere bishobora kungukira mu guhuza indangagaciro z’akarere, nk’ahantu higanje ubuhinzi, bikaba bishobora kungukira mu kwihuza bikihaza mu biribwa bikenewe.

Agira ati “Isoko rusanjye rya Afurika kandi ryitezweho guhuza imico, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wapfaga ubusa ijye ubyazwa umusaruro. Ni ahacu kugaragaza uburyo tubyihutisha”.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukennye ku bikorwa remezo bihuza uturere, ibyo na byo bikaba ari imbogamizi ku micungire, ikoreshwa rya interineti ridahagije, ndetse n’uburyo bwo kwishyura bukiri bukeya.

Nubwo ibi byose byamye ari inzitizi ku iterambere ariko, Perezida Kagame asanga bikwiye kugaragara nk’amahirwe y’ishoramari kuri Leta no ku bikorera.

Ati “Muri make, Afurika yakererewe kwinjira muri iyi gahunda. Ariko nta mpamvu tutafatira aho bigereye, tugafatanya kugira ngo turenge izo nzitizi. Ibihugu bya Afurika biri kugaragaza bimwe mu bisubizo nka ‘Smart Africa Alliance’ ubu ihuje ibihugu 24 bigize hafi ½ cy’abatuye umugabane wa Afurika”.

Perezida Kagame yasoje asaba ibihugu bya Afurika gukomeza kugira imyumvire myiza ku rubyiruko rwa Afurika, rugahabwa uburezi, ubumenyi, no gufashwa mu ishoramari no mu guhanga udushya.

Yasabye kandi urubyiruko kubona umugabane wa Afurika nk’ahantu ho gukorera ibishoboka mu bucuruzi kandi bagahabwa ubushobozi bwo kuganira ku hazaza habo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka