Centre ya Gisakura igiye kuvugururwa hubakwe inzu y’igorofa ry’ubucuruzi

Abaturage batuye n’abakorera mu ga-centre ka Gisakura kari mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gufata iya mbere mu kuvanaho amazu yubatse mu kajagari ahubwo bakishyira hamwe bubaka inzu y’ubucuruzi ibereye kugira ngo babone inyungu nyinshi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki 15/07/2013 ihuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage bo muri Centre ya Gisakura, abaturage bumvikanye n’ubuyobozi ko iki gikorwa bakigira icyabo aho kugira ngo abantu baturutse hirya no hino bazabe ari bo bubaka iyi nyubako.

Centre ya Gisakura iri mu rwinjiriro rw’ishyamba rya Nyungwe umuntu ava Rusizi na Nyamasheke yerekeza i Kigali yatangiye guturwaho n’abaturage ahagana mu mwaka w’1970, ubwo imirimo y’ubuhinzi bw’icyayi cya Gisakura yari itangiye ndetse n’Uruganda rwacyo rugatangira gukora neza nyuma yaho gato.

Centre ya Gisakura irashaje kandi yubatse mu kajagari.
Centre ya Gisakura irashaje kandi yubatse mu kajagari.

Ibyo byatumye abaturage bakoraga mu buhinzi bw’icyayi ndetse no mu ruganda nyirizina bagerageza kwiyegeranya muri iyi centre kugira ngo bajye babasha gukorera muri aka gace gakungahaye ku cyayi.

Nubwo bimeze gutya ariko bigaragara ko iyi Centre yubatse mu kajagari kandi n’imiterere yaho ikaba ibangamye bitewe n’uko ari mu manga.

Uretse imiturire y’akajagari, aho ubona bigoye kuhashyira ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’ubwinyagamburiro nk’aho imodoka zahagarara (parking), bigaragara ko nta gikorwa gifatika cy’iterambere gihari cy’abaturage.

Nta restaurant, nta kabari, nta mangazini, yemwe nta n’amabutike afatika ahagaragara ku buryo yareshya umuntu wigendera ngo aze guhaha. Nyamara nubwo bimeze gutyo, ngo muri aka gace abaturage baba bafite amafaranga kandi n’ibyo bagerageje gukora bikabasha kubaha inyungu.

Abaturage batanze ibitekerezo ku migendekere myiza yatuma centre ya Gisakura itera imbere.
Abaturage batanze ibitekerezo ku migendekere myiza yatuma centre ya Gisakura itera imbere.

Mu rwego rwo kuvugurura iyi centre ariko hibandwa ku nyungu z’abaturage, abahatuye bakanguriwe ko bakwishyira hamwe kugira ngo bubake inyubako imwe y’igorofa irimo imiryango myinshi ku buryo buri wese azaba afitemo uwe kandi akagira ibyo akoreramo.

Mu myubakire mishya iteganyijwe, ku ruhande rumwe rusanzwe rutuyemo abaturage (iburyo uva Kigali) ni rwo ruzubakwamo iyi nyubako naho ku rundi ruhande hubakwe ibindi bikorwa remezo birimo na Parking.

Mu kuhashyira inyubako y’ubucuruzi ndetse na parking ngo bishobora gutuma iyi centre itera imbere bitewe n’uko imodoka ziva n’izerekeza muri aka gace zizajya zibanza guhagarara, abazirimo bagahaha ibyinshi mu bikomoka mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yakanguriye abaturage bo mu Gisakura ko bakwiriye kwagura ibitekerezo kugira ngo kuba iyi centre yabo iri mu rwinjiriro (n’urusohokero) rwa Parike ya Nyungwe kandi ikaba iri ku muhanda munini (w’igihugu) wa kaburimbo; babibyaze umusaruro uzatuma inyungu zabo zikuba inshuro nyinshi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri uyu wa 15/07/2013, abaturage babajije ibibazo bitandukanye kandi uko byagaragaraga banyuzwe n’ibisobanuro bahawe ndetse biyemeza ko bazafata iya mbere bakiyubakira iyo nyubako ubwabo.

Abagore bo mu Gisakura na bo bafashe akanya ko gusobanuza ibyo batumvaga neza ku ivugururwa rya centre ya Gisakura.
Abagore bo mu Gisakura na bo bafashe akanya ko gusobanuza ibyo batumvaga neza ku ivugururwa rya centre ya Gisakura.

Bizabavaho Jean watuye muri centre ya Gisakura kuva mu mwaka w’1971 ubwo yahazaga gukora mu buhinzi bw’icyayi avuga ko nubwo ahamaze igihe, yishimira izi mpinduka kuko ngo na we yajyaga ajya ahandi agasanga harateye imbere ku buryo butandukanye kure na Gisakura.

Uyu musaza avuga ko nubwo we ashaje ariko kuvugurura centre ya Gisakura azabikuramo inyungu kuko abana be n’abuzukuru bazabasha kuhakorera hateye imbere.

Biteganyijwe ko muri iyi Centre ya Gisakura hazubakwa ikigo gitanga amakuru ku bakerarugendo, bityo mu gihe iyi centre yaba ivuguruwe ikaba yabyungukiramo kuko abakerarugendo bazajya bahagarara bashaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda bazajya bagira n’ibyo bagura muri iyi centre, bityo amafaranga bitwaje ntabace mu myanya y’intoki.

Cyakora nta gihe nyacyo cyahise gishyirwa ahagaragara cy’igihe cyo gutangira ibi bikorwa kuko abaturage bahatuye ubwabo ari bo bagomba kwiyegeranya bakiga uko byagenda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka