Burera: Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ntiricyubatswe muri 2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko isoko mpuzamahanga ryagombaga kubakwa ku mupaka wa Cyanika ritacyihubatswe mu mwaka wa 2014 kuko umushoramari wagombaga kuryubaka yahagaritse uwo mushinga kubera gasutamo imwe yashyizwe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

Uwo mushoramari, ufite kampani yitwa “Nogushi Holdings”, yagombaga kubaka iryo soko akongeraho na Parking y’amakamyo ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye.

Ngo yategenyaga ko parking y’imodoka ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa yongeye kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika zitanga imisoro.

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga ryagombaga kubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga ryagombaga kubakwa ku mupaka wa Cyanika.

“Umushoramari yavuyemo ku munota wa nyuma, afite impungenge ebyiri yagaragazaga: Impungenge ya mbere ni uko hari gasutamo yafunguye imiryango i Mombasa (Kenya)…kubera ko rero amahooro ya gasutamo ashobora gutangirwa i Momabasa, ibicuruzwa bikinjira mu Rwanda nta handi bihagaze, yaje gusanga mu byo yatugaragarije yahomba,” Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera.

Ati “Umuntu ashobora gutangira amahooro i Mombasa, ibintu bye bikagenda, bikagera iwe nta handi bihagaze. Ubwo rero ni ukuvuga ngo niba umuntu yasoze nta mpamvu yo guhagarara mu Cyanika cyangwa ku Rusumo”.

Mu kwezi kwa Nzeli 2013 ubwo inzego zitandukanye za Leta ndetse na bamwe mu bikorera basuraga umupaka wa Cyanika mu rwego rwo kureba ubutaka buzubakwaho iryo soko bari bemeranyije ko imirimo yo kuryububaka izatangira mu mpera z’Ugushyingo 2013.

Selling Point ya Cyanika ni iyo nzu y'ubucuruzi yonyine igaragara ku mupaka wa Cyanika.
Selling Point ya Cyanika ni iyo nzu y’ubucuruzi yonyine igaragara ku mupaka wa Cyanika.

Icyo gihe uhagarariye “Nogushi Holdings” yavuze ko batangiye kubaka icyo gihe, mu gihe cy’umwaka umwe gusa ibikorwa byaba birangiye, bitwaye arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyamara umwaka wa 2013 warangiye ibikorwa byo kubaka iryo soko bidatangiye ngo kuko bari bagishaka ubutaka bwo kuryubahaho bungana na hegitari ebyiri. Ibyo bikorwa bahise babyimurira mu ntangiriro z’umwaka wa 2014. Ubu noneho ngo iryo soko ntiricyubatswe mu mwaka wa 2014.

Umushinga ntuhagaze

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho Parking ndetse n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Zaraduhaye akomeza avuga ko ariko umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ufitiye akamaro gakomeye abaturage bo mu karere ka Burera kuburyo batawureka.

Ngo niyo mpamvu bagiye kuwunononsora bafatanyije na Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’abikorera ukazashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015.

Agira ati “Ni umushinga ufite akamaro, ubwo tugiye kuwunononsora…imishinga nk’iyo ngiyo Leta igiramo uruhare rukomeye cyane…isoko ryo ryafasha abaturage, ryafasha n’ubucuruzi bwambukirananya imipaka ariko ku muntu washoye ntabwo ahita yunguka cyane…turakomeza gushishirakariza abikorera, (kuryubaka) twabishyize mu mwaka utaha (2015).”

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n'Abanyarwanda, Abagande, ndetse n'Abanyekongo mu bijyanye n'ubuhahirane.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, Abagande, ndetse n’Abanyekongo mu bijyanye n’ubuhahirane.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika. Icyo gishushanyo kerekanaga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi butandukanye y’amagorofa atatu, inzu yo kubika mo ibicuruzwa(Stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwa mo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka