Burera: Bafite ubuhanga bwo gukora amasabune mu mavuta y’amamesa
Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.
Iyo umuntu agikubita amaso ayo masabune afite ibara ry’ubururu ntiyapfa kuyatandukanya n’amasabune asanzwe akorerwa mu nganda zikomeye. Uburyo akorwamo nibwo butandukanye n’ayo akorerwa mu nganda ziri hejuru.
Mu gihe mu nganda zikomeye amasabune akorwa hifashishijwe ibimashini bivangavanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo isabune iboneke, abo bagore bo bakoresha intoki.
Kugira ngo bakore isabune bakoresha amavuta y’amamesa, ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi, umuti w’amazi utuma isabune igira ifuro, ndetse n’indi miti ituma isabune igira ibara runaka; nk’uko Kabihogo Jacqueline uhagarariye iryo shyirahamwe abisobanura.
Kabihogo akomeza avuga ko amasabune bakora abona abakiriya ngo kuko iyo bagiye kuyagurisha mu masoko yo mu gace bakoreramo usanga abaturage bazirwanira.
Agira ati “abakiliya baraboneka mu bwinshi rwose nk’iyo tugeze mu isoko…ducuruza isaha imwe tukaba ducuruje amakarito agera muri 20.” Ikarito imwe y’ayo masabune iba irimo amasabune maremare 25.
Mu gihe isabune ndende isanzwe igura amafaranga 500, isabune bikorera bayigurisha amafaranga 400 kandi ziba zingana. Icyo giciro ngo bagishyizeho kugira ngo isuku yiyongere mu baturage; nk’uko Kabihogo abisobanura.
Ibyo bakoresha babikura hanze y’u Rwanda
Kabihogo avuga ko kuba ibyangombwa byinshi bifashisha, birimo amamesa n’indi miti, babikura hanze y’u Rwanda (Kongo) bituma batabona inyungu ihagije.
Ngo ibyo bikoresho bakura hanze babibonye mu Rwanda babona inyungu nyinshi bityo bikabateza imbere kurushaho; nk’uko Kabihogo abihamya.
Abo bagore bamaze imyaka itatu bakora uwo murimo wo gukora amasabune. Batangiye kuyakora nyuma y’amahugurwa bakoze babifashijwemo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura, ukorera mu karere ka Burera. Ukaba ari nawo ukomeza kubatera inkunga.
Nubwo bakora ayo masabune ngo ntibibabuza gukora n’indi mirimo. Bajya ibihe byo kuba bari aho koperative yabo ikorera. Ariko Kabihogo we ahaba buri munsi w’akazi kuko bamugenera insimbura mubyizi.
Kubera uburyo uwo murimo umaze kubateza imbere barashishikariza n’abandi bagore kubagana kugira ngo nabo babigishe gukora amasabune.
Kabihogo avuga ko uwo murimo watumye abasha kubaka inzu nziza ndetse anayishyiramo amashanyarazi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane Kandi abo bagore barakoze batuma isuku itera imbere nge ndi ishimwe ntuye imusanze mumurenge wa muko nkeneye ubufasha mwamfasha mukampa numero yanyu nkabavugisha nange nifuza kwiga gukora amasabune gusa imana ikomeze ibafashe
Ntuye Bujumbura mwomfasha mukambwira produits zose mukoresha nuko bigenda mwobaye mukoze.merci femmes actives
Mwapfasha mukanyigisha ntuye I musanze 0782483153
Mwaduhaye nimero tukabavugisha twebwe iyacu ni:0781110772
Ndifuza kuza gukora stage iwanyu nanjye narabyize mfite intego yokuzikorera ariko nkabanza stage ntuye Kigali Gasabo mubinyemereye mwambwira my fone number:0788407354
Murakoze natwe mwatwigisha tukihangira imirimo mwaduha contact zanyu twabashakiraho
Muraho neze nishimiye intambwe mumaze gutera ahubwo nanjye nkaba nifuzaga ko mwampa address nanjye mukazamfasha
Murakoze
Ndi mu karere ka Musanze.twishimiye ubuhamya bwaba babyeyi.nditegura gutangira uyu mushinga nkaba.nifuza ko mwadufasha kubona address ziyi cooperative tukahungukira ubumenyi.murakoze cyane
Izacu ni:0787376514
Abobadamu biteje imbere ariko turifuzako baduha na number zabo tukabagana natwe
Mukomerezaho babyeyi mise numva ntabaganta mwanyemera murakoze cyana ndabakunze kuba mwaritinyutse mugire ibihe byiza📞 0783518533
nanjye nzikuzikora ark mumavuta yubuto nayo birashobokaga ahubwo nuko ziriya product zibura kumasoko mwaza turangira ahotwa zibonera
Whitting itubura amamesa
Nashaka kumenya izina ry’ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi.mumfashe mubwire ingene yitwa naho umuntu yoyironka
Whiting
Ku isoko iraboneka mumaduka acuruza produits chimique