Burera: Bafite ubuhanga bwo gukora amasabune mu mavuta y’amamesa

Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.

Iyo umuntu agikubita amaso ayo masabune afite ibara ry’ubururu ntiyapfa kuyatandukanya n’amasabune asanzwe akorerwa mu nganda zikomeye. Uburyo akorwamo nibwo butandukanye n’ayo akorerwa mu nganda ziri hejuru.

Mu gihe mu nganda zikomeye amasabune akorwa hifashishijwe ibimashini bivangavanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo isabune iboneke, abo bagore bo bakoresha intoki.

Kugira ngo bakore isabune bakoresha amavuta y’amamesa, ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi, umuti w’amazi utuma isabune igira ifuro, ndetse n’indi miti ituma isabune igira ibara runaka; nk’uko Kabihogo Jacqueline uhagarariye iryo shyirahamwe abisobanura.

Kabihogo akomeza avuga ko amasabune bakora abona abakiriya ngo kuko iyo bagiye kuyagurisha mu masoko yo mu gace bakoreramo usanga abaturage bazirwanira.

Agira ati “abakiliya baraboneka mu bwinshi rwose nk’iyo tugeze mu isoko…ducuruza isaha imwe tukaba ducuruje amakarito agera muri 20.” Ikarito imwe y’ayo masabune iba irimo amasabune maremare 25.

Amamesa, ifu yabugenewe isa n'umweru ndetse n'umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.
Amamesa, ifu yabugenewe isa n’umweru ndetse n’umuti uri muri ako gacupa ni bimwe mu byifashishwa mu gukora isabune.

Mu gihe isabune ndende isanzwe igura amafaranga 500, isabune bikorera bayigurisha amafaranga 400 kandi ziba zingana. Icyo giciro ngo bagishyizeho kugira ngo isuku yiyongere mu baturage; nk’uko Kabihogo abisobanura.

Ibyo bakoresha babikura hanze y’u Rwanda

Kabihogo avuga ko kuba ibyangombwa byinshi bifashisha, birimo amamesa n’indi miti, babikura hanze y’u Rwanda (Kongo) bituma batabona inyungu ihagije.

Ngo ibyo bikoresho bakura hanze babibonye mu Rwanda babona inyungu nyinshi bityo bikabateza imbere kurushaho; nk’uko Kabihogo abihamya.

Abo bagore bamaze imyaka itatu bakora uwo murimo wo gukora amasabune. Batangiye kuyakora nyuma y’amahugurwa bakoze babifashijwemo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura, ukorera mu karere ka Burera. Ukaba ari nawo ukomeza kubatera inkunga.

Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.
Kabihogo Jacqueline yemeza gukora amasabune byabateje imbere.

Nubwo bakora ayo masabune ngo ntibibabuza gukora n’indi mirimo. Bajya ibihe byo kuba bari aho koperative yabo ikorera. Ariko Kabihogo we ahaba buri munsi w’akazi kuko bamugenera insimbura mubyizi.

Kubera uburyo uwo murimo umaze kubateza imbere barashishikariza n’abandi bagore kubagana kugira ngo nabo babigishe gukora amasabune.

Kabihogo avuga ko uwo murimo watumye abasha kubaka inzu nziza ndetse anayishyiramo amashanyarazi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Nibyiza cyane Kandi abo bagore barakoze batuma isuku itera imbere nge ndi ishimwe ntuye imusanze mumurenge wa muko nkeneye ubufasha mwamfasha mukampa numero yanyu nkabavugisha nange nifuza kwiga gukora amasabune gusa imana ikomeze ibafashe

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ntuye Bujumbura mwomfasha mukambwira produits zose mukoresha nuko bigenda mwobaye mukoze.merci femmes actives

Vianney ndayizeye yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Mwapfasha mukanyigisha ntuye I musanze 0782483153

KUBWIMANA Salivator yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Mwaduhaye nimero tukabavugisha twebwe iyacu ni:0781110772

MPABWANAYO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Ndifuza kuza gukora stage iwanyu nanjye narabyize mfite intego yokuzikorera ariko nkabanza stage ntuye Kigali Gasabo mubinyemereye mwambwira my fone number:0788407354

Ntabanganyimana diogene yanditse ku itariki ya: 28-10-2022  →  Musubize

Murakoze natwe mwatwigisha tukihangira imirimo mwaduha contact zanyu twabashakiraho

Nsengimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Muraho neze nishimiye intambwe mumaze gutera ahubwo nanjye nkaba nifuzaga ko mwampa address nanjye mukazamfasha
Murakoze

Nsabimana isirael yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Ndi mu karere ka Musanze.twishimiye ubuhamya bwaba babyeyi.nditegura gutangira uyu mushinga nkaba.nifuza ko mwadufasha kubona address ziyi cooperative tukahungukira ubumenyi.murakoze cyane
Izacu ni:0787376514

Izere Eric yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Abobadamu biteje imbere ariko turifuzako baduha na number zabo tukabagana natwe

Clarisse uwingeneye yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Mukomerezaho babyeyi mise numva ntabaganta mwanyemera murakoze cyana ndabakunze kuba mwaritinyutse mugire ibihe byiza📞 0783518533

Rurangwa cyprien yanditse ku itariki ya: 7-02-2022  →  Musubize

nanjye nzikuzikora ark mumavuta yubuto nayo birashobokaga ahubwo nuko ziriya product zibura kumasoko mwaza turangira ahotwa zibonera

niyonsenga j m v yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Whitting itubura amamesa

Ndamyimana innocent yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Nashaka kumenya izina ry’ifu isa n’umweru itubura amamesa akaba menshi.mumfashe mubwire ingene yitwa naho umuntu yoyironka

Hatungimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Whiting
Ku isoko iraboneka mumaduka acuruza produits chimique

Ndamyimana innocent yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka