BK yinjiye muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’ yo korohereza abakozi kubona inzu zabo

Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.

BK yatumiye abayobozi bashinzwe abakozi b'ibigo bigera ku 120
BK yatumiye abayobozi bashinzwe abakozi b’ibigo bigera ku 120

Ni gahunda igamije ko buri Munyarwanda uhembwa byibura guhera ku Mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ku kwezi, ashobora kugira inzu ye yo guturamo binyuze mu nguzanyo ahabwa, akazishyura mu gihe cy’imyaka 20, kandi ku nyungu iri hasi ugereranyije n’isanzwe itangwa ku bifuza kubaka cyangwa kugura inzu.

Mu rwego rwo kurushaho kubimenyesha no kubishishikariza Abanyarwanda babyifuza, ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, BK yahuye n’abashinzwe abakozi baturutse mu bigo bitandukanye birenga 120, hagamijwe kubasobanurira ibya gahunda ya Gira Iwawe, kugira ngo nibasubira mu bigo bakorera, bashobore gusobanurira abakozi bashinzwe inyungu ziri muri iyo gahunda, cyane ko ibyo isaba bidahambaye, uretse kuba uri Umunyarwanda, ndetse no kuba ufite akazi kaguhemba buri kwezi byibura ibihumbi 200Frw.

Nyuma yo gusobanurirwa no kumva neza ibisabwa, bamwe mu bashinzwe abakozi babwiye ibitangazamakuru bya Kigali Today ko ari gahunda basanze ari ingirakamaro, cyane ko igihe cyose abakozi baba bifuza ikintu cyabateza imbere.

Susan Mutamba, umuyobozi ushinzwe abakozi mu Kigo gishinzwe ibijyanye no gutegura inama (Rwanda Convention Bureau), avuga ko mu mahirwe abakozi bafite ku bijyanye no kugira inzu, ari meza kandi ko hari benshi yafasha, cyane cyane ko ibyifuzo by’abakozi ari uko baba bashaka gutera imbere.

Babajije ibibazo bitandukanye byerekeranye no kubona inzu
Babajije ibibazo bitandukanye byerekeranye no kubona inzu

Ati “Ibyifuzo by’abakozi baba bashaka gutera imbere, kandi baba bashaka umufatanyabikorwa, usanga kenshi bimuka bava ahantu hamwe bajya ahandi, aho abonye akantu gato karenzeho akahajya. Bivuze ngo baba bakeneye umufatanyabikorwa cyangwa ikigo cy’imari, gihora gifite ibintu bishya”.

Yves Kayihura, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BK, avuga ko bafitanye amasezerano n’abantu bagera ku icumi bubaka inzu, ku buryo icyo bakora ari uguhuza umuguzi n’ugurisha, bagahurira muri BK, cyane ko yafunguye ishami rishinzwe ibijyanye n’inguzanyo z’inzu gusa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri BK avuga ko batangiye kwegera abakiriya babo bababwira serivisi zitandukanye ziganjemo izidasaba kugera ku cyicaro
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri BK avuga ko batangiye kwegera abakiriya babo bababwira serivisi zitandukanye ziganjemo izidasaba kugera ku cyicaro

Ati “Iyi ni intambwe duteye, ubutaha tuzasaba umwanya wa buri kigo tujyeyo, tubasobanurire birambuye, tunabakorere imibare, kugira ngo buri muntu wese amenye umushahara we, inzu yabona iyo ari yo, hanyuma abe ari we wifatira icyemezo. Twebwe icyo dushinzwe ni ukubafasha kubona inguzanyo no kubahuza hagati y’uwubatse inzu n’ugura, no kuvugana n’ibigo nka BRD kugira ngo tubashe kubabonera inguzanyo ihendutse, kuko ubu inguzanyo yo kubaka cyangwa kugira iyo nzu iri kuri 11%, ni inguzanyo y’umwihariko kuri iri soko.”

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), Noel Nsanzineza, avuga ko gahunda yose ya Gira Iwawe irimo Miliyoni 150 z’Amadolari (agera kuri Miliyari 160Frw).

Ati “Muri ayo mafaranga Miliyoni 150 z’Amadorari harimo agenewe gufasha mu itangwa ry’ibikorwa remezo, ayo ngayo amenshi amaze gukoreshwa. Hari imishinga yamaze kuyafata igice cya kabiri, ni ikijyanye n’amafaranga ajya mu bakozi kingana na Miliyoni 3 z’Amadorari, nacyo kirimo gukoreshwa.”

Abayobozi bashinzwe abakozi biyemeje kugenda bakaganiriza abakozi babo ku mahirwe ari muri gahunda ya Gira Iwawe
Abayobozi bashinzwe abakozi biyemeje kugenda bakaganiriza abakozi babo ku mahirwe ari muri gahunda ya Gira Iwawe

Akomeza agira ati “Igice cya gatatu ni ajya mu mabanki kugira ngo abaguzi babashe kuguza kuri ya nyungu iri hasi ya 11%. Ayo ngayo binyuze muri BRD bamaze gukorana n’ibigo by’imari bitandukanye na BK irimo.”

BK imaze gutanga inguzanyo muri gahunda ya Gira wawe irenga Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo ikaba ifite abantu benshi bakeneye izo nzu barimo kuvugana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriewe ndabaauhuje ndabaza kucyi mwashyizeho umwarimu Saco,mugashyiraho muganga Saco,nabakorera 1200,000f ese abikorera kugiti cyabo kucyi mutatwibuka ko igiti cyimwe cyitagira ishyama natwe mwatwibuka ex.nkatwe abubatsi abafundi.mukoresha ubwishingizi muti nukorera reta twebwe turabande nukuvuga twebwe tutazwi .murakoze

Dukuzumuremyi yanditse ku itariki ya: 7-03-2024  →  Musubize

Bagiye bareka kutubabaza ubwose uhembwa ibihumbi 200fr yananirwa kwiyubakira inzu? nibahere kubahemwa ibihumbi 100 nibyo bahangayutse cyane

Ark ubwo nizereko abakoresha bahakuye ijambo baribuze kutubwira

matsiko yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ubwo abahembwa munsi y’ibihumbi magana abiri bo babaye aba nde? Ntibazagira iwabo? Turahombye. nibura iyo muhera ku 100. Leta rwose natwe iturebeho.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka