BK yatangaje inyungu ya miliyari 8.7 yungutse mu mwaka wa 2011

Banki ya Kigali (BK) yashyize ahagaragara inyungu y’umwaka ushize wa 2011, igera kuri miliyari 8.7 z’amafaranga y’u Rwanda ivuye kuri miliyari 6.2 muri 2010. Ababitsa n’inguzanyo zitangwa byiyongereye biri mu byatumye iyi banki yunguka, nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.

Mu itangazo iyi banki yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 30/03/2012, umuyobozi mukuru wa BK, James Gatera yatangaje ko uyu mwaka wababereye mwiza ku buryo barengeje 50% by’inyungu babonaga ndetse na BK ikiharira 32.4% by’amabanki yose yo mu Rwanda.

Yagize ati: “Muri 2012 turateganya kongera ubukungu, turategenya gushiyra ingufu mu nguzanyo z’igihe kirekire tuzanibanda mu bigo byimari biciriritse”.

Umutungo rusange wa BK muri 2011 wageze kuri 45.6%, aho wageze kuri miliyari 287.9 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 197.7 muri 2010.

Umubare w’inguzanyo zatanzwe kugeza tariki 31/012/2011, warazamutse ugera kuri 21% bingana na miliyari 123.1. umubare w’ababitsa nawo urazamuka kugeza kuri 33% bingana na miliyari 181.0.

Umubare w’abari baguze imigabane kugeza tariki 31/12/2012, nawo wageze kuri 93.2 bingana na miliyari 61.6.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BK nifungure imiryango mibihugu byafrika yuburasirazuba, murakoze

kwizera pierre celestin yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka