BK yasinye amasezerano y’ubufatanye na IFC agiye gufasha abacuruzi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.

Ni amasezerano azafasha abacuruzi cyane cyane abato ndetse n’abaciriritse kugura ndetse no kohereza ibicuruzwa mu bihugu by’amahanga, babifashijwemo na BK, mu kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Aya masezerano azafasha abashaka kohereza ndetse no gutumiza mu mahanga ibicuruzwa, kubikora badahenzwe, kubera ko ubundi buryo byakorwagamo bwatumaga bahendwa, aho byasabaga ko bagomba kwishyura mbere batarabona ibicuruzwa byabo, bitandukanye n’uko bizajya bikorwa, aho banki izajya ibafasha kubibona, ikanabishyurira, kubera ko nta mpungenge izajya iba ifite bitewe n’amasezerano basinyanye na IFC.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri BK Levi Gasangwa, yavuze ko ari amasezerano azafasha cyane abacuruzi by’umuhariko abato n’abaciriritse.

Yagize ati “Rimwe na rimwe iyo bashakaga kubikora bitanyuze muri ubu buryo barahendwa. Iyo batumije ibintu bagomba kwishyura mbere batarabibona, ariko muri ubu buryo ni ukubafasha kubanza kubibona, banki ikabishyurira, noneho ubu buryo bugaha banki ububasha bwo kubikora nta mpungenge ifite, kuko iba ifite ubufatanye na IFC.”

Levi Gasangwa
Levi Gasangwa

Yakomeje agira ati “Byaza akabibona bimeze neza, banki ikamwishyurira, akabasha gucuruza, yabona amafaranga akishyura banki. Turabona bifite inyungu nyinshi ku bacuruzi, kubera ko umucuruzi ashobora kubona uburyo abikora bidasabye gukoresha amafaranga ye.”

Umuyobozi Mukuru Uhagarariye IFC mu Rwanda, Zano Mataruka, yavuze ko mu biganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa BK, yabasobanuriye icyerekezo iyo banki ifite cyo kurushaho kwita ku bakiriya bayo by’umwihariko abakora ubucuruzi buto n’ubucuriritse, hamwe no kuzamura abagore bakora ubucuruzi.

Ati “IFC hamwe na Banki y’Isi bashimye bananyurwa n’icyerekezo cya BK n’ubuyobozi bwayo, ku bw’ibyo binyuze muri ubu bufatanye, dushyigikiye BK muri gahunda yo kwibanda ku bacuruzi baciriritse ndetse n’abagore bakora ubucuruzi mu Rwanda, kubera ko iyo ubucuruzi bw’abagore bukozwe neza ari ingenzi mu bukungu, kubera ko byongera ubukungu muri rusange. Twizeye ko BK izashobora kubahiriza no kwesa uwo muhigo wo gutera inkunga ubucuruzi bw’ayo matsinda yavuzwe haruguru.”

Zano Mataruka
Zano Mataruka

Bimwe mu bisabwa umucuruzi wifuza gukoresha ubwo buryo ni uko agomba kuba ari umukiriya wa BK, kandi akaba afitanye umubano mwiza na yo, mu bijyanye n’imikoreshereze ya konti ye, ndetse n’ubucuruzi bwe abufitemo uburambe ku buryo nta kibazo byateza mu gihe cyo kwishyura.

Igihe ukeneye gukoresha ubwo buryo yujuje ibisabwa, BK imufasha kumuhuza n’umucuruzi ufite ibyo akeneye binyuze muri banki akorana na yo, ubundi bagakorana.

Aya masezerano BK yasinyanye na IFC ayemerera kuba umunyamuryango w’urugaga rw’amabanki arenga 240 yasinye ayo masezerano, ku buryo biba byoroshye iyo umukiriya wa BK akorana n’undi ukorana n’imwe muri izo banki, kubera ko bahuriye mu rugaga rumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka