BK Group yatangije ikigo gishya cyo muri BK Capital

Mu rwego rwo gufasha abantu kubasha gushora amafaranga yabo ku isoko ry’imari n’imigabane, Banki ya Kigali yashyize ku mugaragaro ishami ryayo rishya ryo gufasha abantu gushora imari yabo kugirango bibabyarire umusaruro, BK Capital.

Abayobozi ba BK mu ifoto hamwe n'umuyobozi mukuru wungirije wa BNR, Minisitiri w'imari ndetse n'abayobozi b'isoko ry'imari n'imigabane
Abayobozi ba BK mu ifoto hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa BNR, Minisitiri w’imari ndetse n’abayobozi b’isoko ry’imari n’imigabane

Mu gufasha abantu bafite buzinesi ziciriritse mu kuba zatera imbere,n’abandi bashaka gushora imari binyuze muri BK Capital, ngo ubu ni uburyo bwiza Banki ya Kigali yabonye ko bwaza kongerwa mu bindi bari basanzwe bakora nka BK Securities, BK TecHouse na BK General Insurance.

Umutoni Carine uhagarariye BK Capital avuga ko ubu buryo ari bumwe mubuzafasha abantu mu kubasha kwiteza imbere, kuko ngo bazajya bakoresha uburyo bwizewe.

Umutoni agira ati “tuzafasha abantu tubagira inama aho bashora imari yabo, tuzabacungira umutungo, no gukusanya imari”.

Marc Holtzman umukuru wa BK Group avuga ko mubyo bakoze bashyiraho BK capital ni uko basanze bakwiye gufasha mu buryo bwo gushora imari “Mu Rwanda hari ibintu byinshyi bitigeze byitabwaho mu ishoramari, ni yo mpamvu natwe dushaka gufasha abantu mu gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane”.

Umutoni Carine uhagarariye BK Capital
Umutoni Carine uhagarariye BK Capital

Ishami rya kane rya BK Capital ryashyizwe ahagaragara, rizajya rifasha abantu mu gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane. Mu rwego rwo gufasha abantu kwiteza imbere bazajya bakorana n’ikigo cyo mu birwa bya Maurice kitwa SWAN. Umuyobozi wacyo Louis Rivalland yishimira kuba bagiye kugira ubufatanye mu ishoramari.

Agira ati “Tuzafatanya nabo dusangira ubunararibonye twembi dufite mu mwuga. Ni byiza gukorana na BK kuko yizewe, igaragaza ibyo izi gukora, kandi natwe ku bunararibonye dufite tukazakorana neza”.

Pierre Celestin Rwabukumba umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane, avuga ko kuba BK Capital igiye kubaho bizafasha cyane ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yagize ati “Ibi byongereye amaboko mu mikoranire yacu. N’ubundi bari basanzwe bafite ibikorwa ku isoko ry’imari n’imigabane… Ibi rero ni byiza cyane kuko dushaka ko Abanyarwanda babimenya”.

Minisitri w’ imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko muri gahunda y’imyaka irindwi kuva 2017-2024, mubijyanye nuko Kigali yahinduka ihuriro mpuzamahanga mugushora imari bigiye kugerwaho kubera ubufatanye bwa Banki ya Kigali binyuze muri BK Capital.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bank of Kigali ibaye ubukombe muli Banks z’u Rwanda.Ifite amafaranga menshi,izana Development mu gihugu kandi ituma abantu benshi bakira cyane.Gusa tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatera yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka