Beak igiye kwiga ku mabuye acukurwa mu Rwanda
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ataboneka ahandi arimo gukorwaho ubushakashatsi bugamije kwerekana ko ayo mabuye koko acukurwa mu Rwanda.
Ubwo bushakashatsi burimo gukorwa n’ikigo cyo mu Bugade Beak Consultants GmbH (Beak) ku mabuye ya tungsten, niobium, lithium na zahabu (gold).
Hamwe mu hatoranyijwe hazitabwaho mu gukorera inyigo harimo Musebeya na Muhanga mu ntara y’Amajyepfo hamwe no mu karere ka Nyagatare na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba. Hazitabwa ku butaka bumwe na bumwe bw’ingirakamaro budakunze kuboneka hamwe n’intosho z’amabuye.
Nyuma y’iyi nyigo kandi bishobora kuzakuraho amazimwe avuga ko u Rwanda rucuruza amabuye avuye muri Repubulika iaharanira demokaraiz ya Congo.
aho bizakorwa n’ikigo cyigizwe n’impugucye z’abadage hamwe n’abandi bo mu gihugu cya Afurka y’epfo, cyane ko amabuye menshi yo muri Afurika ajya gutunganyirizwa muri Afurika y’epfo n’iburayi.
Iki gikorwa gikuriwe na minisiteri ifite umutungo kamere mu nshingano zayo ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|