Banki ya Kigali yiyemeje gutera inkunga Abanyarwanda bajya kwiga mu Bwongereza

Banki ya Kigali(BK Plc) yagiranye amasezerano y’indi myaka itatu na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, muri gahunda isanzweho (yitwa Chevening) yo gufasha Abanyarwanda kwiga muri icyo gihugu.

BK hamwe n'Ubuyobozi bw'Umuryango Commonwealth bukorera mu mahanga (Foreign and Commonwealth Office) buhagarariwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gutanga buruse ku banyeshuri bajya kwiga mu Bwongereza
BK hamwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango Commonwealth bukorera mu mahanga (Foreign and Commonwealth Office) buhagarariwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gutanga buruse ku banyeshuri bajya kwiga mu Bwongereza

Kuva mu mwaka wa 1996 u Bwongereza bwashyizeho gahunda ya Chevening yo gutanga ku buntu ubumenyi bw’Ikirenga ku baturage bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, bukabatera inkunga bufatanyije n’ibigo cyangwa imiryango itandukanye yo ku isi.

BK yari imaze imyaka itatu yunganira gahunda ya Chevening, aho itanga amapawundi(amafaranga y’u Bwongereza) ibihumbi 36 buri mwaka(ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 36), ari mu rwego rwo kunganira imibereho myiza y’abaturage(Corporate Social Responsibility).

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yasinyiye kuzatanga andi mapawundi ibihumbi 108(ibihumbi 36 buri mwaka), azafasha Abanyarwanda batatu mu myaka itatu iri imbere, kuzajya kwiga ubumenyi buhanitse bwo ku rwego rwa Masters mu Bwongereza mu mashami atandukanye.

Dr Diane Karusisi wa BK ashyira umukono ku masezerano
Dr Diane Karusisi wa BK ashyira umukono ku masezerano

Dr Karusisi yagize ati "Iyi gahunda iri mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abakozi(Human Capital), uwakwiga ibijyanye n’icungamari ashobora no kugaruka agakorera BK, ndetse yaba n’umuyobozi".

Uwo musanzu wa BK muri Chevening ukaba uzunganirwa n’ayo u Bwongereza butanga, kuko ngo ukurikije ibikenerwa n’umunyeshuri umwe ugiye kwiga muri Kaminuza zaho, ashobora no gutanga amapawundi arenga ibihumbi 100 ku mwaka.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair avuga ko mu byo Abanyarwanda bagiye kwiga mu gihugu cye bazakurikirana, harimo Ubuvuzi rusange(Public Health), Imari n’Icungamutungo(Finance and Banking) ndetse n’Uburezi.

Ambasaderi Daair ashyira umukono ku masezerano
Ambasaderi Daair ashyira umukono ku masezerano

Amb Daair agira ati "Bazasoza amasomo bashobora gukemura ibibazo bitandukanye nk’ibijyanye n’iki cyorezo (cya Covid-19) cyugarije isi".

Ambasaderi Daair avuga ko mu myaka 25 gahunda ya Chevening imaze ishyizweho, ngo yafashije abarenga 50 kwiga ubumenyi buhanitse n’ubw’ikirenga muri Kaminuza zo mu Bwongereza.

Mu bishobora kumenyekanisha Banki ya Kigali mu ruhando mpuzamahanga harimo n’uko gutanga umusanzu mu muryango w’abagize Chevening hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu ibigo n’imiryango itandukanye yo ku isi nka Euromoney, The Banker, Global Finance Magazine na EMEA bimaze guha Banki ya Kigali ibihembo byo ku rwego rw’Igihugu, Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Bayishimira kuba ari banki y’icyitegererezo mu kunoza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse no kuba ari iya mbere mu kugira umutungo uhora wiyongera buri mwaka.

Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021 umutungo wa BK wageze kuri miliyari 1,405.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BK ni Bank nziza pe.Ariko ababishinzwe bavugurure imikorere y’Ishami ryayo rikorera mu karere ka Kayonza.Service zaho ni hafi ya ntazo.Ababishinzwe babyiteho rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka