Banki ya Kigali yegukanye igihembo cya banki nziza muri Afurika y’Uburasirazuba

Abanyamabanki bakorera muri Afurika bahuriye Arusha muri Tanzania tariki 06/06/2012 mu muhango wo gushimira amabanki ndetse n’abayobozi bayo bakoze neza mu mwaka wa 2011.

Amabanki yahembwe hakurikijwe uduce dutanu two muri Afurika akoreramo: Banki ya Kigali yo mu Rwanda yabaye iya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, Access Bank yo muri Nigeria iba iyambere muri Afurika y’Uburengerazuba mu gihe BCI yo muri Mozambique yabaye iya mbere muri Afurika y’Amajyepfo.

Attijariwafa Bank yo muri Morocco yabaye iya mbere muri Afurika y’Amajyaruguru, BGFI banki yo muri Gabon iba iya mbere muri Afurika yo Hagati.

Ecobank, banki ifite n’amashami mu Rwanda yahawe igihembo nka banki y’umwaka ifite imikorere myiza mu gukoresha ifaranga naho umuyobozi wayo Arnold Ekpe ahabwa igihembo cy’ubunyamwuga; nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe na African Banker Magazine.

Standard Bank yahawe igihembo nka banki yagaragaje udushya mu mwaka wa 2011 naho Equity Bank nayo ikorera mu Rwanda yigaragaje nka banki ikomeje kuzamuka muri Afurika y’Uburasirazuba.

Olusegun Agbaje, umuyobozi wa Guaranty Trust Bank yo muri Nigeria hamwe na yagenewe igikombe k’umunyamabanki w’Afurika w’umwaka. Dr Eleni Gabre-Mahdin, umuyobozi mukuru wa Ethiopia Commodity Exchange nawe yahembwe nk’umunyamabanki w’umwaka.

Renaissance Capital ikorera muri Marocco yahawe igihembo nka banki y’umwaka yashoye imari kurusha izindi ikaba kandi yarafashwe nka banki yigaragaje cyane.

Omar Ben Yedder, umuyobozi w’ikinyamakuru African Banker, atangaza ko Afurika ifite amabanki akora neza kandi ashyize hamwe yazamura ubukungu bw’Afurika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abatoranyije izi banki ndabona hari byinshi birengagije. urebye uko banki y’abaturage ikomeje gukataza mu iterambere mbona barayirenganyije rwose. keretse niba barashakaga izo bafite mo imigabane. kurutonde rutabera BPR ltd niyo ya mbere, hagakurikiraho equit bank, BK, izindi zikabona gukurikira.

tito yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

ahubwo njye mbona BPR ariyo ikora neza kurusha izindi hagakurikira ho BK

majuru yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

bk ikora neza ariko bazoroshye uburyo bwo gutanga inguzanyo amashami yayo akorane neza aho kurushya abakiriya bajya kwakira inguzanyo aho bafungurije konti.ubu turi mu bihe abantu bakorera hirya no hino mu gihugu,bagashakisha n’akazi kure y’aho bari basanzwe baba.None se niba narafunguje konti i Nyagatare,nkabona kakazi i Rusizi,ntibyaba byiza mperewe inguzanyo iRusizi aho kugira ngo nte akazi n’amafaranga kandi i Rusizi naho hari ishami ryanyu?mubinoze neza ,jye mbakundira ko muri intore!!!!!!!!!yes.

Emja yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ahubwo twibaza impamvu n’izindi Banki zitigana BK mu mikorere myiza. Dore banki 5 za mbere uko zikurikirana mu Rwanda.
1. BK
2. Equity Bank
3. KCB
4. Fina bank
5. Zigama CSS
Urutonde rwa Banki zikora nabi mu Rwanda.
1. ECOBANK
2. BPR
3. Access Bank

Martin yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Oyeeee BANK OF KIGALI, ifite imikorere mùyiza cyaneeee, uwakugeza i Nyanza ukareba uwitwa Juvenal na manager wayo Emmanuel ukuntu bakira abakiliya neza, ahubhwo mukomeze mukwirakwize Branchs zanyu ahantu hose ubundi murebe. Tuzabayoboka ubuziraherezo

UW yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka