Banki ya Kigali yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking

Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking, ikazajya iha serivisi abakiriya nk’uko Banki ya Kigali isanzwe ibikora.

Banki ya Kigali yafunguye ishami rya Private Banking i Nyarutarama
Banki ya Kigali yafunguye ishami rya Private Banking i Nyarutarama

Ni santere izajya iba ifite abakozi b’inzobere, bazajya batanga serivisi ndetse no gusobanurira abakiriya mu mishinga yose bazajya baba bafite, yaba irebana na banki, ijyanye n’ibikorwa bakeneye mu bwishingizi, kugera ku wakenera kubitsa amafaranga cyangwa se gushora amafaranga muri BK Capital, hazajya haba hari abakozi babishinzwe.

Iyo santere yafunguwe i Nyarutarama kuri MTN Centre, ni imwe mu ntego BK ifite kugira ngo ikomeze kuzuza ibyifuzo by’abakiriya bayo kugira ngo babashe gufashanya gutera imbere, bateza imbere ibyo bakora, ikigo bakorera ndetse n’Igihugu muri rusange.

Abakiriya ba BK bashimye cyane ubuyobozi bwayo bwatekereje ko habaho serivisi za private banking, kubera ko batari bamenyereye ko serivisi zizajya zitangirwa muri iri shami zishobora no guhabwa abantu ku giti cyabo, kuko ari ibintu bamenyereye ko bikorerwa ibigo.

Abakiriya ba BK bishimiye ishami rya Private Banking ryafunguwe i Nyarutarama
Abakiriya ba BK bishimiye ishami rya Private Banking ryafunguwe i Nyarutarama

Athanase Rutabingwa ni umwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali bamaranye na yo igihe kirenze imyaka 20. Avuga ko yishimiye ko umuntu ku giti cye yahawe agaciro nk’umuntu.

Ati “Akenshi baravuga ngo umuntu ku giti cye nta mafaranga afite ahagije yatuma yitabwaho by’umwihariko, ugasanga ingufu zahabwaga amasosiyete. Mu by’ukuri aka ni agashya keza cyane tugomba gushimira BK, kugira ngo iyi serivisi idufashe, itugirire akamaro, cyane cyane mu bucuruzi ku bacuruzi, ariko no ku giti cy’umuntu ishobore kumugirira akamaro.”

Steven Ruzibiza na we ni umwe mu bakiriya ba BK, yagize ati “Iyi serivisi yo kwita ku bakiriya ku giti cyabo ni nziza. Icya mbere ni ukugira ngo buri wese ashobore kubona amafaranga, ariko nanone ndabashimira aho mwatoranyije kuyishyira kubera ko izafasha abatari bacye.”

Ubwo hatangizwaga iri shami rya Private Banking, umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi, yavuze ko gahunda ya BK ntaho itandukaniye n’iya Leta yo gukomeza gutera imbere ari nako begereza abakiriya babo serivisi kandi ikabegera irushaho kuba nziza kurusha ibyari bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa BK yijeje abakiriya basabye ko bashyirirwa ishami rya Private Banking kuri Simba Center ko mu bihe bya vuba izahashyirwa
Umuyobozi Mukuru wa BK yijeje abakiriya basabye ko bashyirirwa ishami rya Private Banking kuri Simba Center ko mu bihe bya vuba izahashyirwa

Ati “Ni cyo gitekerezo twagize kugira ngo turebe abakiriya bacu b’imena, turebe uburyo babona serivisi yihariye, bakabona umuntu ubakurikira, ubagira inama, ubereka ukuntu bashobora gukomeza gutera imbere mu bijyanye n’uko bacunga umutungo wabo.”

Uretse ishami rya Private Banking, Banki ya Kigali yafunguye i Nyarutarama muri MTN Centre, hari hasanzwe hari iyindi ikorera mu nyubako ya Kigali Heights, ndetse ubuyobozi bwa BK, bukaba bwijeje abakiriya basabye ishami nk’iri kuri Simba Center Gacuriro, ko icyifuzo cyabo kizashyirwa mu bikorwa mu bihe bya vuba.

Private Banking yafunguwe izajya ikorwamo n'abakozi b'inzobere bazajya bita ku bakiriya, babafasha muri gahunda zitandukanye
Private Banking yafunguwe izajya ikorwamo n’abakozi b’inzobere bazajya bita ku bakiriya, babafasha muri gahunda zitandukanye
Ubuyobozi bufatanyije n'abakiriya ba BK bifatanyije kwishimira ishami rishya rya Private Banking ryafunguwe kuri MTN Centre
Ubuyobozi bufatanyije n’abakiriya ba BK bifatanyije kwishimira ishami rishya rya Private Banking ryafunguwe kuri MTN Centre
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muby’ukuri ni ugushima services nziza yatekerejwe ho murwego rwo gufasha abantu (abakiriya)

Ikibazo narimfite ese bamwe mubakiriya badakorana na BK bazajya bafashwa.?

Murakoze.

Abel yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka