Banki ya Kigali (BK) yatanze impano ya moto 20 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50

Banki ya Kigali (BK) yatanze impano ya moto 20 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50 ku bagore batwara moto bari mu ishyirahamwe.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali imbere y’icyicaro gikuru cya BK ahazwi nka Car Free Zone, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, hagamijwe guteza imbere umuryango nyarwanda ariko by’umwihariko mu gufasha abagore mu kubasha kwigeza ku iterambere ry’imari.

Abahawe moto bamaze igihe kigera ku minsi 90 bahugurwa ku bijyanye no gutwara moto, n’ubumenyi bw’ibanze mu kuzikanika, izo bahawe zikaba ari izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Nubwo atari moto buri wese azajya atahana mu rugo iwe kubera ko ari iz’ishyirahamwe babarizwamo, ariko ngo buri wese amafaranga azajya akorera azajya aba ari aye, kugera igihe bazumvikana umusanzu uzajya utangwa mu ishyirahamwe ryabo.

Abahawe moto bavuga ko biteguye kuzitwaraho abagenzi nubwo ari umurimo utamenyerewemo abagore benshi, ariko ngo nta kabuza zizabafasha kwiteza imbere.

Penina Baraka ni umwe muri 20 bahawe moto. Avuga ko ubusanzwe yakoraga akazi gasanzwe ariko akorera abandi, ku buryo asanga kuba ageze igihe cyo kwikorera bizamufasha kurushaho kwiteza imbere mu buzima bwe.

Ati “Ntabwo byari byoroshye ariko hamwe n’ubuyobozi bwiza dufite bw’Igihugu cyacu buhora budushishikariza gutinyuka imwe mu mirimo myinshi twatinyaga yajyaga iharirwa basaza bacu, uyu munsi ntabwo bikiduteye ubwoba cyane, nzayikoresha ntwara abagenzi, bazanyishyura, amafaranga nzayakoresha andi nyazigame, uko biri kose ni ayanjye, bizanteza imbere rero”.

Christine Uwase asanzwe akora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ariko akaba yakoreshaga moto itari iye (ibyo bita kuroba), ku buryo asanga kuba ahawe iye bizamufasha kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Hari igihe bagenzi banjye bampaga moto nkajya mu muhanda ngakora, ntabwo mwakumva ukuntu binejeje umutima wanjye. Nasabaga Imana ngo nanjye nzaboneke mu bantu bazahabwa iyi moto. Ndashima Imana ko iyimpaye, ni ukuri biranejeje cyane pe, kuko ngiye gutera imbere hari urwego ngiye kuvaho njye ku rundi”.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, avuga ko ari uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango nyarwanda no kurushaho kubungabunga ibidukikije. Ati “Muri uku kwezi tuzizihizamo umunsi mpuzamahanga w’umugore twumvise ari umuganda wacu kubafasha kwiteza imbere, bagira uruhare mu mirimo ikunze kwibandwaho n’abagabo, ariko ubu noneho na bo bakaba bashobora kuba bagira amafaranga bibonera”.

BK Group biciye mu kigo cyayo gishinzwe gufasha abatishoboye “BK Foundation’’ yatanze moto zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isakazwa ry’imyuka ihumanya ikirere nk’imwe mu nkingi iki kigo cyubakiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka