Ba rwiyemezamirimo badafite uburambe baka inguzanyo nyinshi bahangayikishije amabanki

Amafaranga y’umurengera ba rwiyemezamirimo baka amabanki akorera mu Rwanda, arabahangayikishije kuko bataba bizeye ko azishyurwa. Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) nayo yemeza ko izo mpungenge zifite ishingiro.

Kuba abo ba rwiyemezamirimo nta burambe bafite ariko bakaka amafaranga menshi ni kimwe mu biza ku isonga bigatuma rimwe na rimwe za banki zanga imshinga yabo cyangwa zikabashyiriraho amananiza.

Nubwo gahunda ya Hanga Umurimo imaze umwaka itangiye, yaje ije gufasha abafite imishinga kuyishyira mu bikorwa, MINICOM ishinzwe iyi gahunda nayo ifite iki kibazo, nk’uko bitangazwa na Minisitiri Francois Kanimba.

Agira ati: “Abantu bashaka gutangiza imishinga ihenze cyane iremereye bwa mbere ukumva y’uko ugomba guhabwa inguzanyo ya miliyoni 50 cyangwa miliyoni 100 aho ngaho hazajya haba ingorane.

Njye ntekereza ko n’uyaguha aba aguhemukiye kuko hari aho ugera ugahinduka umusazi. Amabanki mwabonye ko ku bantu bagitangira agira ikibazo cyo kubaha amafaranga”.

Yabitangaje mu gikorwa cyo kumurika ibyo gahunda ya Hanga Umurimo iheruka yagezeho, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 13/11/2012. Minisitiri Kanimba yavuze ko ubushobozi bw’ikigega BDF gishinzwe kwishingira ba rwiyemezamirimo ari bucye ku buryo bagomba gusaranganya.

Nubwo ikibazo cy’amabanki cyo kudatanga inguzanyo gisa nk’aho cyumvikanye ariko bakomeza gutunga agatoki ko n’imishinga yemewe, amafaranga bayatanga baseta ibirenge. Amabanki akiregura avuga ko iyi gahunda yatunguranye, ubutaha bizakemuka.

MINICOM ifite gahunda yo kuzongera umubare w’imishinga yahabwaga inguzanyo, ukava kuri 300 ukagera ku 1500 umwaka ukurikiyeho. Umushinga ukazakomeza kwishingirwa kugeza kuri 70%, naho 30% ikishingirwa na banki.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka