AMUR yiyemeje kwinjiza idini ya Islam mu ishoramari mu Rwanda

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda AMUR uratangaza ko ufite gahunda yo gukangurira Abayisilamu baba hirya no hino ku isi gushora imari mu Rwanda, bityo ngo bikazafasha kugabanya ubukene mu banyedini babo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Sheick Mousa Sindayigaya uhagarariye inama y’amashyirahamwe ya kiyisilamu mu Rwanda AMUR aravuga ko ari iyo mpamvu hateguwe inama mpuzamahanga izateranira i Kigali ku matariki ya 04 na 05/09/2013 igamije kureba uko ishoramari ry’ Abayisilamu rikoreshwa mu iterambere ndetse n’ingorane rihura naryo.

Muft w'agateganyo Sheikh Ibrahim Kayitare aravuga ko ikigo cy'imari cy'abayisilamu cyahombye kubera ubumenyi buke
Muft w’agateganyo Sheikh Ibrahim Kayitare aravuga ko ikigo cy’imari cy’abayisilamu cyahombye kubera ubumenyi buke

Agira ati: “Ni inama izarebera hamwe uko ishoramari rishingiye mu mahame ya Kisilamu ryifashe muri Afurika, amahirwe rifite ndetse n’ibibazo rihura nabyo.

“ni inama izahuza abamenyi b’idini ya Isilamu 120 barimo abagera kuri 80 bazaba ari abashyitsi b’u Rwanda bazaturuka mu mahanga kandi twifuza kwakira neza no kungurana inama ngo turebe umusanzu twatanga mu iterambere.”

Iyo nama ngo izaba ifite intego yo kwerekana amahirwe ari muri Afurika ku ishoramari, kwerekana ibikenewe kugira ngo iryo shoramari rigerweho, kwerekana uko ishoramari rya Kisilamu rikorwa no kugaragaza ubushobozi bwa Afurika mu gushyira mu bikorwa ishoramari rya Kisilamu.

Kuwa 06/05/2013 kandi iyo nama izakurikirwa n’indi ngo izaba igamije kwiga ku buryo ibigo by’imari bishingiye ku idini ya Kiyisilamu bikora n’uko byatezwa imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwaga ikigo cy’imari cya Al halal ariko nacyo kikaba cyarahombye kubera imicungire mibi, ngo yaturutse ku bumenyi bucye nk’uko nk’uko umuyobozi wa Isilamu mu Rwanda, Muft w’agateganyo Sheik Kayitare yabitangaje.

Yatangaje ko bafite umugambi wo kongera kuzamura iki kigo kugira ngo cyongere gitange serivisi zijyanye n’indangagaciro za Kisilamu. Ubusanzwe idini ya isilamu ntiyemera amabanki asanzwe kuko mu gutanga inguzanyo asaba ingwate kandi iri dini ryo ritemera ko umuntu yaba ingwate ku mafaranga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muzansubiz

issa yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ni byiza ko iriya nama yabaho kandi ibereye igihe, gusa bazanarebere hamwe uburyo bakongera umubare w’abiga za kaminuza kuko umutungo ukomeye uri mubumenyi.

Sindayigaya Ali yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka