Airtel yatunguwe n’abashaka akazi barenze kure abo icyeneye

Ubwo Airtel, sosiyete y’itumanaho iherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yakoreshaga ibizami by’akazi, tariki 06/01/2012, haje abantu benshi cyane barenze abo ikeneye. Icyo kizami cyitabiriwe n’abize ibijyanye na electronic-telecommunication na electrical barenga 500.

Amakuru dukesha abari bitabiriye icyo kizami avuga ko Airtel yari yateguye ikizamini cy’abantu 75 hanyuma bakazaha akazi barindwi muri bo bazatsinda hanyuma bakazajya batanga akandi kazi buhoro buhoro.

Kubera impamvu z’umubare munini wacyitabiriye, iki kizamini cyasubitswe hafatwa icyemezo cyo gusaba indangamanota iri hejuru y’amanota 70 kugira ngo nibura babashe kubona umubare muto wakoreshwa ikizamini. Gukora iki kizamini byimuriwe mu cyumweru gitaha.
Mu rwego rwo gutanga akazi mu mucyo kandi kagahabwa ababishoboye, Airtel yahisemo kunyuza itangwa ry’akazi muri KIST aho abarimu bazafatanya na Airtel mu gukosora no guhitamo abahabwa akazi.

Uyu ni umuco ugezweho wo gutanga akazi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ama sosiyete nka Google, Microsoft na IBM zijya gushaka abakozi muri za kaminuza nka Stanford, MIT na Harvard.

Ntakirutimana ni umwe mu bari bitabiriye iki kizamini. Yavuze ati “nibyo koko iyi gahunda ni nziza ariko ikibazo ni uko batabiteguye neza. Bamwe twaje duturutse kure none dutashye nta kizamini dukoze nibura ngo dusigarane icyizere”.

Kuba hari umubare munini w’Abanyarwanda bamaze kuba inzobere mu by’itumanaho, amashanyarazi n’indi myuga ni ikigaragaza ko amasosiyete hirya no hino ku isi akwiriye gukomeza gushishikarizwa gushora imari mu Rwanda.

Airtel ni sosiyete y’itumanaho ifite abafatabuguzi barenga million 186 ku isi, ikaba iri no mu masosiyete yitumanaho ya mbere 10 ku rwego rw’isi. Ije mu Rwanda ihasanga MTN Rwanda na Tigo.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira Airtel ko yaje ku nganira MTN na tigo kuduha service z’itumanaho.Turifuza ko bakwegera abafatabuguzi bashyiraho za Office za Airtel mu ntara byanashoboka bakajya no mu turere.Tubakeneyeho good service.Tx

SANO yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

Mwatubwira niba leve of study niA1 OR A1 mudusobanurire niba ari abatekinisiye gusa

yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka