Abaturiye Ikiyaga cya Burera barasaba ko ishoramari ry’amahoteri bamaze igihe bizezwa ryihutishwa

Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.

Basaba ko inkengero z'Ikiyaga cya Burera zitabwaho hagashyirwa ibikorwa bihateza imbere bamaze igihe bizezwa
Basaba ko inkengero z’Ikiyaga cya Burera zitabwaho hagashyirwa ibikorwa bihateza imbere bamaze igihe bizezwa

Abo baturage barimo n’abahoze bahafite amasambu ariko bakaza gusabwa kuyagurisha kugira ngo hubakwe ibikorwa by’ishoramari, ngo kugeza uyu munsi, bibaza igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

Umwe muri bo witwa Icyimanizanye Straton, yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2000 batwizeza kubaka amazu agezweho harimo n’amahoteri kuri izi nkengero z’ikiyaga. Icyo gihe ubwo babitubwiraga twarabyishimiye cyane kuko twibwiraga ko ibyo bikorwa tuzabibonamo akazi k’ubwubatsi na nyuma yayo hakagira abahabwa imirimo ihoraho ndetse n’umusaruro wacu ukabonerwa isoko ari nako ikiyaga kirushaho gukurura ba mukerarugendo benshi”.

“Abantu twese twari tuhafite imirima twahingaga twagiye tuyigurisha tubisabwe n’ubuyobozi ngo abo bashoramari batangire bubake; none iyo myaka yose irinze ishira nta kintu na kimwe kirahagezwa, bikerekana rero ko ibyo batwizezaga bisa n’ibyaheze mu mvugo gusa”.

Abaturage ngo bari bishimiye iyo gahunda, bahereye ku kuntu ibiyaga by’ahandi birimo icya Muhazi n’ikiyaga cya Kivu, bibyazwa umusaruro binyuze mu ngendo, uburobyi ndetse n’imishinga minini y’ishoramari ribyara inyungu bikanaha abahaturiye akazi bahemberwa babikesha ishoramari cyane cyane ry’amahoteri rikorerwa ku nkengero zabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iyo gahunda yadindijwe n’uko igishushanyo mbonera kigenderwaho muri iki gihe, kigaragaza ubutaka bwegereye ikiyaga cya Burera nk’ahantu hagenewe ubuhinzi gusa.

Ati: “Ku rwego rw’Akarere ntabwo turabona igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu buryo bwimbitse kuko icyo dufite ni ikiri rusange, kikaba kigaragaza ko buriya butaka bugenewe ubukerarugendo ariko wakwinjira mu birebana n’imikoreshereze yabwo ugasanga ari agace kagenewe ubuhinzi. Ibyo rero bituma tutabasha gutanga icyangombwa cyemerera umushoramari kubaka kuko hatagenewe ubwubatsi”.

Ati “Ni ikibazo twagiye tuganiraho n’inzego zitandukanye ndetse Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru byageze aho budukorera ubuvugizi muri RDB, na za Minisiteri zibifite mu nshingano, batwemerera ko bagiye kudufasha kwihutisha igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Akarere ka Burera, kizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024”.

Icyakora ngo mu rwego rwo korohereza abashoramari banyotewe no kuhubaka ibikorwa bigendanye n’ubukerarugendo, Akarere kamaze iminsi karahawe uburenganzira bwo guhindura imikoreshereze y’icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa ku mushoramari wese ubyifuje.

Yagize ati: “Tumaze kwakira abashoramari 54 bifuza kugira ibyo batangira kuhakorera. Twahise dushyiraho uburyo bwihuse bwo kuborohereza dufatanyije n’inzego zifite imyubakire mu nshingano, buzuza ibisabwa byose, ndetse ubungubu hari bamwe muri bo banatangiye guhabwa impushya zibemerera gutangira kubaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka