Abashoramari mu ruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda batangiye kuboneka

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech, ruzaba rwatangiye gukora kuko abashoramari babonetse. Ni uruganda rwitezweho kuba ikigega Nyafurika mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ruherutse kwemezwa kugira ikicaro i Kigali binyuze mu masezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama

Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali kuva ku wa 13-14 Kamena, ikaba ihuje abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba, BioNTech n’abandi banyuranye, bagamije gushakira hamwe uburyo haboneka ishoramari mu by’imiti n’inkingo, rizashamikira kuri uru ruganda kugira ngo rubashe kubera ingirakamaro uyu mugabane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Dr Yvan Butera, yashimiye abafatanyabikorwa ku musanzu wabo ku Rwanda, anasaba ubufatanye mu gukemura ibibazo bigomba kwigwaho birimo ibikorwa remezo, ubushobozi bw’amafaranga, ubumenyi muri tekiniki ndetse n’ibijyanye n’ubushakashatsi.

Dr Butera yavuze ko u Rwanda ruteganya gutangira gukora imiti n’inkingo mu mpera z’uyu mwaka, kandi ko iyi nama ari umwanya mwiza mu gushakira hamwe ibisubizo Afurika ikeneye, ari byo kubaka ubushobozi bwo gukora ibijyanye n’ubuvuzi bifasha kwita ku buzima bw’abayituye.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama habonetse amakompanyi mpuzamahanga akora mu bijyanye n’ubuvuzi, azashora imari mu Rwanda agakorana n’urwo ruganda.

Muri ayo harimo UVU Bio, ikomoka muri Afurika y’Epfo izobereye mu by’ikoranabuhanga mu buvuzi kuri uyu mugabane.

Iyi kompanyi yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda azashyiraho Laboratwari y’iyi kompanyi izaba ibarirwa mu gaciro ka Miliyoni 2-5 z’Amayero, nyuma y’indi iri i Cape Town muri Afurika y’Epfo. Iyi Laboratwri izafasha mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’imiti n’ikingo, gukoresha ikoranabuhanga, kuzamura ireme ry’ubumenyi n’ubushobozi mu by’ubuvuzi.

Indi kompanyi ni iyitwa Zodel Biotec ikora nk’indi yitwa Tecan iri ku ku isonga ku Isi mu gukwirakwiza za Laboratwri n’ibikoresho byazo, cyane cyane izifashishwa mu bushashatsi ku gituntu na kanseri.

Imibare yari isanzwe igaragaza ko nibura amakompanyi ageze kuri atanu yamaze kwemera kuzakorera mu Rwanda no gusangiza ubunararibonye bwayo bujyanye n’imbogamizi zihari n’ibisubizo bishoboka.

Akagera Medicines, ni kompanyi nyarwanda y’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB), yashinzwe mu 2018 ikaba yarashyizweho n’indi yitwa Delaware. Akagera Medecines ifite laboratwari i Boston n’i San Francisco, kandi kuva mu 2022 yafunguye ishami i Kigali rizakora ibijyanye n’ibikenerwa mu buvuzi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Akagera Medicine, Michael Fairbanks, yavuze ko kugeza ubu bamaze gushora Miliyoni 16 z’Amadolari mu myaka ine ishize, kugira ngo batangire gutanga imiti irimo iy’igituntu n’iya virusi itera SIDA, n’ibindi bateganya gushoramo atari munsi ya Milyari eshanu z’Amadorali.

Umushoramari w’Umunya-Bangladesh, Dr. AA Faruque, umwe mu bashinze akanaba Umuyobozi wa kompanyi yitwa Apex Biotech ifite farumasi nini mu Rwanda, yavuze ko ibyo biyemeje ari ukuba indashyikirwa no guhanga udushya mu bijyanye n’ubuvuzi mu Rwanda, binyuze mu ishoramari ariko anasobanura impamvu mu Rwanda ari ho hakwiriye.

Dr. Faruque yavuze ko nibatangira gushyira ku isoko imiti, Apex izatanga imirimo igera kuri 200, ibyo bikagira uruhare mu guha akazi Abanyarwanda, ndetse no kubona isoko ry’ibyo bakora mu karere no muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ikigo gishinzwe gukumira indwara n’ibyorezo (CDC) cyerekana ko 99% by’inkingo Afurika ikenera, zitumizwa mu mahanga mu gihe isoko ry’uyu mugabane ritanga agera kuri Miliyari 30 z’Amadorari, mu kugura inkingo n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi.

Isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba ryonyine ryerekana ko agera kuri Miliyari esheshatu z’Amadorari amaze gukoreshwa mu gutumiza inkingo hanze ya Afurika muri uyu mwaka wa 2023.

Igihugu cya Kenya ni cyo kiri imbere aho kimaze gukoresha agera kuri Miliyoni 557 z’Amadorari, Tanzaniya Miliyoni 384 z’Amadorari, Uganda Miliyoni 300 z’Amadorari, u Rwanda Miliyoni 79 z’Amadorari, u Burundi Miliyoni 53 z’Amadorari, hagaheruka Sudani y’Epfo na Miliyoni 16 z’Amadorari.

Kugira ngo ibyo byuho bikemuke, BioNTech ivuga ko igihe ari iki ngo hubakwe uruganga runini rukora inkingo muri Afurika, ku buryo byagabanya igiciro zisanzwe zigurwaho, ari rwo rugiye gutangira gukorera i Kigali mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka