Abashoramari bo muri Suwede baje mu Rwanda kureba uko baza kuhakorera

Kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) cyakiriye abashoramari baturutse mu gihugu cya Suwede, baje kwiga uburyo bazaza gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Tonny Nsanganira, yabagaragarije amahirwe yo gushora imari mu Rwanda, aho ahera kuri raporo zivuga uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byorohereza ishoramari.

Nsanganira yakomeje avuga ko mu byiza byo gushora imari mu Rwanda, harimo umutekano, kuba ari igihugu cyahagurukiye kurwanya ruswa, kugira amategeko yorohereza ishoramari ndetse n’imiyoborere myiza.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko abaturage n’igihugu muri rusange bakeneye ishoramari ryo kugabanya igipimo cy’ubushomeri n’ubukene buterwa no kubura iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Nsanganira we yagize iti: “Ingufu zo ni ikibazo gikomeye cyane, kuko 86.3% by’izikoreshwa mu Rwanda zikomoka ku biti. Ariko hari icyizere ko tuzagera ku ntego yo kubona megawatts 1000 z’ingufu mu mwaka w’2017(zivuye kuri MW 100 ziboneka muri iki gihe), bitewe n’ubushake bwa Leta ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera.”

Umwe mu bashoramari b'Abanya-Suwede, abayobozi mu nzego za Leta no mu rugaga rw'abikorera (PSF).
Umwe mu bashoramari b’Abanya-Suwede, abayobozi mu nzego za Leta no mu rugaga rw’abikorera (PSF).

Icyakora RDB iravuga ko ikeneye ko abashoramari baza mu Rwanda, bibanda ku gushora imari mu byiciro bitandukanye by’ubukungu birimo ingufu, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, imyubakire, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abashoramari b’Abanya-Suwede bagaragaje ko bafite imari nyinshi yo gushora mu Rwanda, mu gihe baba babonye ko hari urwunguko ruhagije.

Berekanye ko bafite ububasha n’ibikoresho byo gutanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, umuyaga, biogaz na gaz metane, ndetse bakaba bashoboye kurondereza ingufu zikomoka kuri peterori, kuko zihenze kandi zikaba zihumanya ibidukikije.

Kugirango bahamye ko bazaza gukorera mu Rwanda, muri iki cyumweru barimo gushaka abafatanyabikorwa bo muri PSF, nk’uko Charlotte Kalin, uyoboye ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Suwede yabitangaje.

Ati: “Turifuza abakora mu by’ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ariko by’umwihariko turifuza gukorana n’abagore kuko nibo shingiro ry’amajyambere.”

Ibihugu by’i Burayi bw’amajyaruguru (Scandinavia) birimo na Suwede, bivugwa kuba byarateye imbere mu nzego zose z’ubuzima bwa muntu, harimo no guharanira kugera ku iterambere rirambye, aho ibikorwa bya muntu byose biba bitagomba kugira icyo byangiza mu rusobe rw’ibidukikije.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kubona amahirwe yo gukorana bya hafi n’abashoramari baturutse mu bihugu byakataje mu iterambere nka Suwede kuberako ifite byinshi yakwigisha abanyarwanda kandi bikabyara imirimo ku banyarwanda batabarika. Ikindi kandi kuba bariya bashoramari bashyize imbere gukorana n’abategarugori nabyo ni ibyo gushimwa cyane.

Kayitare Fabien yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka