Abashoramari bavuka mu karere ka Burera barasabwa gushora imari mu karere kabo

Nizeyimana Evariste uhagarariye abikorera bo mu karere ka Burera arasaba abashoramari bavuka muri ako karere gushora imari yabo mu karere bavukamo kugira ngo bagateze imbere kurusheho kwesa imihigo.

Usanga abantu bafite amafaranga bavuka mu karere ka Burera bahatahashora imari ahubwo bakajya gushora imari ahandi kandi mu karere ka Burera naho hari byinshi byashorwamo imari; nk’uko Nizeyimana abivuga.

Agira ati “ndararikira abantu ba kavukire bavuka muri Burera, ko baza gushora imari mu karere kabo cyane cyane kugira ngo nako karusheho kuzamuka cyane…dufite abantu benshi bifashije bitwa abakire ariko turabararikira kugira ngo bashore imari mu karere kabo ka Burera.”

Nizeyimana Evariste uhagarariye abikorera mu karere ka Burera.
Nizeyimana Evariste uhagarariye abikorera mu karere ka Burera.

Akomeza avuga ko abo bashoramari bavuka muri Burera bahashoye imari byarushaho kuba byiza kuko aricyo kintu kikibura.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko kuba abashoramari bavuka mu karere ka Burera bajya gushora imari ahandi ari byiza ariko nabo bakwiye kwibuka kugaruka kuri kavukire.

Agira ati “ni byiza ko n’abandi tubasogongeza ku bukire kuko abakire bacu bajyenda bakajya za Musanze n’ahandi n’i Kigali, ubwo ni abambasaderi bacu, ariko amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Barakwiye kujya basubiza amaso inyuma…hari icyo bita garuka ushime”.

Ba kavukire bo muri Burera bazamutse mu bukungu bakajya gukorera ahandi bakwiye no kujya batekereza iwabo; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abyemeza.

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba abavuka mu karere ka Burera gushora imari iwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abavuka mu karere ka Burera gushora imari iwabo.

Akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize, y’umwaka wa 2011-2012 kaba aka mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyo ntara.

Mu mihigo y’umwaka 2012-2013 ubuyobozi bw’ako karere bwahize ko buzateza imbere ishoramari bubaka amahoteri, amacumbi n’ibindi kuko muri ako karere hari ibintu byinshi byazana amafaranga: birimo ubukererugendo ku biyaga bya Burera na Ruhondo, Ingagi mu kirunga cya Muhabura n’ibindi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka