81% by’imirimo yahanzwe umwaka ushize ntiyari ishingiye ku buhinzi
Mu mwaka wa 2017/2018 mu Rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 200, muri yo ibihumbi 166 ingana na 81% ni idashingiye ku buhinzi, naho 19% yo ishingiye ku buhinzi.
Muri Gicurasi 2017, Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 13% bari mu kigero cyo gukora, badafite akazi.
Nyamara ubushakashatsi ku murimo bwakozwe mu mwaka wa 2017-2018, bwo buratanga icyizere.
Ikigo cy’ibarurishamibare cyabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, aho cyerekanye ko ibyo biganisha u Rwanda ku ntego rwihaye yo guhanga imirimo mishya miliyoni 1,5 idashingiye ku buhinzi mu myaka irindwi iri imbere.
Murangwa Yusufu, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, avuga ko iyo ntambwe yo guhanga imirimo u Rwanda rwateye muri uyu mwaka ruyikesha abashoramari biyongereye mu gihugu.
Yagize ati “Intambwe twateye mu myaka 10 ishize, irashimishije kandi ntituzayitezukaho. Icyo twifuza ni ukubona imirimo ihangwa ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda mu buryo bwiza".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|