Yatangiye aguza ingwate none afite umushinga ufite agaciro ka miliyoni 25

Umugore witwa Triphine Mukamukiza avuga ko yatangiye atira ingwate kugirango ahabwe amafaranga yo gutangiza umushinga we, none kuri ubu afite uruganda rukora amarangi rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 25.

Mukamukiza avuga ko ubwo yari mu mujyi wa Kigali nta kazi afite, yatekereje icyo yakora maze ajya gusaba akazi atazi ako ari buhabwe, maze ku bw’amahirwe umugiraneza amuha ako gusiga irangi kandi agakora neza.

Ati: “umuntu yambajije niba nabasha gusiga amarangi, ndabyemera, nyuma y’igihe gito mba ndi kuyasiga cyane, maze bakajya bampa akazi ahantu henshi hakaba n’ubwo mbura umwanya”.

Nubwo Mukamukiza yakoraga aka kazi, ngo yari atarabasha kwivana mu bukene, kuko amafaranga yakoreraga yabaga ari ayo kumutunga we n’urugo rwe bonyine, ibi rero ngo yatekereje uburyo byahinduka.
Ati: “Naje kwibuka ko kera mama yajyaga ategura ingwa yo gusiga munzu, nanjye numva nareba uko niga kubikora nkareba ko byanteza imbere”.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko yatangiye asiga ishwagara, ari nako yagiye abiteza imbere agakoramo irangi rya makeya, nyamara ngo biza kurangira asigaye asiga amarangi ku mazu manini.

Ubwo gahunda ya Hanga Umurimo yatangiraga, bashatse abantu bafite ibitekerezo ariko babuze uko babishyira mu bikorwa, yibuka ko yahoraga atekereza uko yakora amarangi nk’izindi nganda zikora amarangi nyayo ariko ntabone ubushobozi.

Mukamukiza avuga ko ubwo abavandimwe ndetse n’umugabo we batabashaga kumva ibyo arimo, banze kumuha ingwate ya 25% by’inguzanyo bashaka, maze aza kuyihabwa n’umuntu batari banaziranye cyane.

Ati: “Yantije ishyamba n’umurima mbitangamo ingwate maze bampa amafaranga none ubu mfite uruganda runini rukora amarangi”.

Mukamukiza ngo ubu afatanyije n'umugabo we kubaka urugo rwabo nta kibazo.
Mukamukiza ngo ubu afatanyije n’umugabo we kubaka urugo rwabo nta kibazo.

Avuga ko kuri ubu uruganda rwe rukorera mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, akaba afite abakozi batanu bahoraho, bashobora kwiyongera bakagera kuri 15 iyo akazi kabaye kenshi.

Avuga kandi ko kuri ubu umushinga we ufite imari shingiro igera kuri miliyoni 25, gusa ngo ibitekerezo ni byinshi ndetse n’aho yifuza kugera ntabwo arahagera. Bityo agasaba abayobozi babishinzwe ko bamufasha kubona ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe.

Ati: “N’ubwo mwadufashije tukabona ayo mafaranga tugatangira none tukaba tugeze aheza, ubumenyi buracyari bucye rwose. Turasaba ko twabona amahugurwa yisumbuyeho, tukongera ubumenyi”.

Mukamukiza, avuga ko kimwe mu bibazo bimukomereye ari uko abantu batarizera ubwiza bw’amarangi ye, ahanini bitewe n’uko ari umugore, nyamara ayakora kimwe n’andi yose aboneka ku isoko.

Ati: “Nagiye mu mahugurwa hamwe n’inganda zikomeye zizwi mugukora amarangi, nsanga ibyo nkoresha nabo aribyo bakoresha. Ikibazo ni uko ntaramenyekana kimwe nabo, naho ubwiza bw’amarangi nkora ni ntagereranywa”.

Ati: “Benshi baza kureba amarangi yanjye, basanga ari njye nyakora bakabanza kujijinganya, bumva ko ubwo ari umugore nta kigenda, kugeza ubwo babonye ko ari njye koko ubikora”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka