Ubudage burifuza gushora imari mu Rwanda

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, tariki 16/01/2013, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gushaka ibyiciro by’ubukungu bikenewe gushorwamo imari, kugirango ajye kuzana abashoramari b’Abadage.

Nyuma y’ibyo biganiro Ambasaderi Peter Fahrenholtz yagize ati “Ubudage bufite abashoramari benshi bashobora kuza gukorera mu Rwanda, tugakemura ikibazo cy’ubushomeri ndetse n’imisoro ikaboneka”.

Yavuze ko urugaga rw’abikorera mu Budage rwakoze inyigo rusanga u Rwanda, kimwe nka Brazil, Uburusiya, Ubuhindi n’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba, ruri mu bihugu bigize icyiciro cyitwa “Breaks” gifite umwihariko ku isi wo gushorwamo imari, kubera guha amahirwe ishoramari mpuzamahanga.

Inzego z’u Rwanda zifite aho zihuriye n’ishoramari, zigiye kwicara hamwe mu gihe cya vuba, kugirango zemeze ibyiciro by’ubukungu bikenewe gushorwamo imari, zikazahita zihamagara abashoramari b’Abadage bazazanwa na Amb. Fahrenholtz; nk’uko byemejwe na Innocent Nkurunziza, umujyanama wa Ministiri w’intebe.

U Rwanda nta shoramari ryinshi rikomoka mu Budage rwari rufite, kuko hari za sosiyete ebyiri gusa, Strabag ikora imihanda hamwe n’indi yubaka urugomero rwa Rukarara.

Amb.Fahrenholtz, ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku ihagarikwa ry’inkunga igihugu cye cyageneraga u Rwanda, yavuze ko Ubudage bwatunguwe cyane na Raporo y’impuguke za UN, ariko ko butagombaga kuyisuzugura kuko ari iy’umuryango w’abibumbye.

Akaba yarashimye ubushake bwa Leta y’u Rwanda ikomeje gushakira amahoro uburasirazuba bwa Kongo n’akarere muri rusange, ko ibi bizatuma igihugu cy’Ubudage na bigenzi byacyo byahagarikiye inkunga u Rwanda, bigira umutima wo kwisubiraho mu gihe cya vuba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka