U Rwanda rwagiranye amasezerano na sosiyete izabyaza nyiramugengeri amashanyarazi

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na sosiyete y’Abanya-Turkiya, yo kubyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi zigera kuri megawati (MW) 100.

Sosiyete yitwa”Hakan Mining and Generation Industry and Trade Inc”, niyo izacukura nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara.

Izahita yubaka uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, mu gihe kiri hagati y’amezi 12 na 15 ikazaba yatangiye ibikorwa by’ubucukuzi.

Uyu mushinga washyizweho umukono tariki 10/09/2012 uzashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga agera kuri miliyari 176 z’amafaranga y’u Rwanda azatangwa n’ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA); nk’uko umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Ing. Emma Francoise Isumbingabo, yabitangaje.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu Rwanda hari toni zirenga miliyoni 155 za nyiramugengeri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

Nyiramugengeri iri mu gishanga cya Rwabusoro n’icy’Akanyaru yonyine ishobora gutanga MW 450 mu gihe cy’imyaka 25; nk’uko sosiyete EKONO yakoze ubushakashatsi mbere yaho ibigaragaza.

Abandi barebwa n'uyu mushinga ni MININFRA, MINIRENA na RDB.
Abandi barebwa n’uyu mushinga ni MININFRA, MINIRENA na RDB.

Iyi sosiyete yari yarahawe ikiraka cyo kureba ingano ya nyiramugengeri iri mu gace k’amayaga k’u Rwanda, yanavuze ko nyuma yo gutangira kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi, ingufu ziziyongeraho 90% by’izikoreshwa mu gihugu zose.

Ministeri y’ibikorwaremezo, iy’ubucuruzi ndetse n’iy’umutungo kamere, nizo zizabazwa ibijyanye n’umushinga mushya wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi.

Ministiri ufite mu nshingano umutungo kamere, Stanilas Kamanzi, yemeranyijwe na sosiyete Hakan, ko igomba gukora imirimo yayo, habanje gukorwa isuzumangaruka ku bidukikije.

Sosiyete ‘Hakan mining’ nayo yemera ko izirengera inzitizi zose izahura nazo, ndetse igateganya gutangira vuba hashoboka ibikorwa byayo mu Rwanda; nk’uko uyihagarariye Ahmet Karasoy yatangaje, nyuma yo gusinyana amasezerano na Guvernema y’u Rwanda.

Ministeri y’ibikorwaremezo ifite ingufu mu nshingano zayo ivuga ko kugeza ubu u Rwanda rukoresha megawati zirenga 100 z’ingufu zikomoka ku mashyarazi, ariko ko hari benshi mu baturage bakomeje kuyifuza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka