U Rwanda rutakariza miliyoni 15$ muri caguwa buri mwaka

U Rwanda rurashishikariza abikorera gushora imari mu nganda z’imyenda kugira ngo ruzibe icyuho gituma rutakaza miliyoni zirenga 15 z’amadolari mu gutumiza imyambaro mu mahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Amb. Gatete Claver, agira ati “Buri mwaka dutanga miliyoni zirenga 15 z’amadorari yo gutumiza imyenda mu mahanga, kandi kwambara iyo myenda dutumiza mu mahanga iba yarambawe, ibyo rero ntibiduhesha agaciro.”

Kubera ubuke bw'inganda zikora imyambaro, u Rwanda rutakaza miliyari 15$ buri mwaka rutumiza caguwa mu mahanga.
Kubera ubuke bw’inganda zikora imyambaro, u Rwanda rutakaza miliyari 15$ buri mwaka rutumiza caguwa mu mahanga.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere, RDB, kivuga ko muri rusange u Rwanda rwakoresheje miliyoni 57 z’amadorari mu gutumiza imyenda mu mahanga hagati y’umwaka wa 2008 na 2012.

Mu nama ya 13 y’Umushyikirano, Minisitiri Amb Gatete yavuze ko u Rwanda rukeneye abashoramari bashora imari yabo mu nganda zikora imyenda myiza kandi zitanga n’akazi ku Banyarwanda batagafite.

Guhimba imirimo mishya ni kimwe mu byo u Rwanda ruha agaciro cyane. U Rwanda rwari rwiyemeje kuzajya rutanga akazi ku bantu 200,000 buri mwaka, ariko iyi ntego ntiyashoboye kugerwaho mu myaka ibiri ishize.

Kugeza ubu, mu Rwanda hari inganda z’imyenda harimo n’urw’Abahinde rwitwa UTEXRWA. Guhera muri 1984, uruganda rwa Utexrwa rwari rufite ubushobozi bungana na 40% rukora ibitambaro bireshya na metero 12.000 buri mwaka, rukaba rwinjiza miliyoni 3 z’amadorari. UTEXRWA idoda impuzankano (uniforme) z’banyeshuri n’abakozi b’ibigo binyuranye.

Muri 2014, uruganda rw’Abashinwa rukora imyenda rwitwa “C&H Garment”, rwashinze ishami ryarwo mu Rwanda, aho bazakora imyenda izajya yoherezwa ku masoko mpuzamahanga cyane cyane ayo mu Burayi.

Iyo kompanyi y’Abashinwa yabanje kumenyereza abakozi barenga 200 imikoreshereze y’imashini zikora imyenda kandi biteganyijwe ko umubare w’abakozi urwo ruganda rukoresha uzaba ugeze 400 mu myaka ibiri (2) iri imbere.

Abayobozi bo muri RDB batangaza ko urwo ruganda rw’Abashinwa ruzaba rwatangiye kugeza imyenda ku isoko mu minsi ya vuba.

Malou Jontilano, Umuyobozi w’uruganda C& H Garments Ltd, avuga ko bafite intego ko 20% by’imyenda yabo izajya icururizwa mu Rwanda indi ikoherezwa muri Amerika no mu Burayi, bityo ngo bakaba bakeneye gukora myinshi ngo bahaze isoko.

Mu nama y’Umushyikirano ya 13, Senateri Tito Rutaremara yifuje ko hakorwa ibishoboka kugira u Rwanda rushishikarize abashoramari gushora imari yabo mu nganda zikora imyenda mu Rwanda.

Senateri Rutaremara yavuze ko u Rwanda rushobora no gukora gahunda yo kurangura ibicuruzwa bitararangira neza bakabihindura “Copy and Transform” kuko ngo gutangiza inganda nshyashya na byo bihenze cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka