Rusizi: Abashoramari barasabwa kwihutisha imishinga yo kubaka amahoteri

Mu rwego rwo kuzamura iterambere ryihuse ry’Akarere ka Rusizi binyuze mu ishoramari, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari bakorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubereka ubutaka bw’ahashobora gukorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo nk’uko benshi muri bo bari banditse bifuza ibibanza bakoreraho imishinga yabo.

Ni nyuma y’uko muri aka karere ka Rusizi hagiye hagaragara ko nta bikorwa bikurura ba mukerarugendo ndetse abahagenda bagahuna n’imbogamizi zo kubura aho barara.

Abo ni bamwe mu bashoramari bashaka kubaka amahoteri mu karere ka Rusizi.
Abo ni bamwe mu bashoramari bashaka kubaka amahoteri mu karere ka Rusizi.

Muri iyi nama yahuje abashoramari batandukanye bavuye mu bice by’igihugu bitandukanye basobanuriwe ibibanza biri kuboneka byakorerwaho ibyo bikorwa kugira ngo ababishoboye babe babifata ariko biteguye guhita bazamura inyubako z’amagorofa zijyanye n’igihe cyane cyane amahoteri y’inyenyeri 5.

Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar anabashishikariza kuba bakwishyira hamwe mu gihe bakumva ibisabwa n’akarere umuntu ku giti cye atabishobora, mu rwego rwo kunguka ku giti cyabo ndetse n’abaturage.

Abashoramari bavuye mu bice bitandukanye by'igihugu bagiye kubaka amahoteri agezweho y'inyenyeri 5.
Abashoramari bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye kubaka amahoteri agezweho y’inyenyeri 5.

Umwe mu bashoramari bitabiriye iyi nama yagaragaje ibyifuzo bafite birimo kubumvikanisha n’abaturage mu gihe byaba ngombwa ko bagurira abaturage. Ku bijyane n’inama umuyobozi w’akarere yabagiriye yo kwishyira hamwe nabyo babyakiriye neza kuko nabo ubwabo batangaza ko bazi akamaro kabyo.

Ubu ibibanza biri kuboneka biri ahaherereye mu murenge wa Nkombo, ku Gihaya mu murenge wa Gihundwe na Karambo mu murenge wa Mururu. Iyi nama izongera gusubukurwa kuwa 15 Kanama harebwa ibitekerezo by’imishinga byatanzwe ku ruhande rw’abitabiriye iyi nama n’abatitabiriye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka