Ruhango: “Nta kintu twakora tutakiyobowemo n’abikorera”-Min Musoni James

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, James Musoni, arahamagarira abashoramari b’akarere ka Ruhango gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihu rikomeje gukataza.

Ibi minisitiri Musoni James yabisabye abikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Gtanu tariki 03/05/2013 mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri aka karere.

Uru ruzinduko rwaranzwe no gusura ibikorwa by’iterambere bitandukanye no kugira inama inzego z’ubuyobozi, kugira ngo zirusheho kwegera abakirero kuko aribo musingi w’iterambere rw’igihugu.

Minisitiri Musoni James Hagati aganira n'abashoramari.
Minisitiri Musoni James Hagati aganira n’abashoramari.

Mu kiganiro yagiranye n’abashoramari mu karere ka Ruhango, minisitiri Musoni yabasabye gukomeza guharanira icyateza imbere abaturage batuye ibice by’icyaro ndetse n’igihugu muri rusanjye.

Yagize ati: “Murabona aho iterambere ry’igihugu cyacu rigeze, nta dushobora kwigeza abikorera batabigizemo uruhare, niyo mpamvu mugomba guteza akarere kanyu imbere ndetse n’igihugu cyanyu muri rusange”.

Life Hotel iraba itangiye mu minsi micye.
Life Hotel iraba itangiye mu minsi micye.

Bamwe mu bashoramari bagiranye ikiganiro na Minisitiri Musoni, bishimiye uburyo Leta ikomeje gufasha abashoramari mu bikorwa byabo. Bamwijeje ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwa byabo bikurura ba mu kerarugendo nk’amahoteli bishobore kwiyongera.

Jean Marie Vianny Maniraguha, umwe mu bashoramari umaze kuzuza hatel yitwa” Life hotel” igiye gutangira mu gihe gito, yavuze ko ubu icyo biyemeje ari uguhindura imyumvire y’uko batagomba gukorera mu mijyi gusa, ahubwo nga bagomba no guhindukira bagakorera mu byaro.

Life hotel igiye kuzura imaze gutwara akayabo ka miliyono zisaga 500, niyo hotel ya mbere igiye gutangira mu karere ka Ruhango, ikaba inagaragara mu bikorwa bike by’iterambere bimaze kugera muri aka karere nk’isoko ry’akijyambere naryo rimaze kuhuzura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Leta burya muzi ko ariyo mushoramari wa mbere reba kubaka umuhanda, kuzana amazi, amashyanyarazi, umutekano. Ibi iyo bihari weho ushyiraho ayawe ukabona inyungu. Reba ayo byagutwara ubwikoreye. Niyo mpamvu rero Leta ijya inama n’abashoramari kugira ngo ibagezeho gahunda z’iterambere nabo bayibwire ibyo bifuza gukora bityo bafatanye. Burya imisoro nicyo imara, Leta irayashora noneho tugakoresha ibikorwa yashyizeho natwe tukunguka. Dukore rero tutareba inyuma intero ari 2020 tunyuze muri EDPRS II.

uwamariya yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Birashimishije kubona Ruhango irimo gutera imbere,biragaragara ko abashoramari baho barimo gukangukira ibikorwa by’amajyambere. Life Hotel nitangire vuba tujye tujya kwifatira amahumbezi yaho mbonye hari Jardin nziza.Abashoramari nibagumye bakore ibikorwa by’amajyambere turabyishimiye.

Banamwana yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ruhango kuva kera abacuruzi baho bazwiho umurava mu gushaka amafaranga,inama bagirwa nibazubahiriza bagafatanya,leta ikababa hafi bizahindura ubukungu bwa kariya karere.

karake yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Abikorera ku giti cyabo nibakorera hamwe bazagera kuri byinshi kandi n’igihugu kibyungukiremo,urugero rushimishije ni nk’abacuruzi ba nyabugogo bubatse etage yo gukoreramo ndetse bakanayikodesha abandi,ubu amafaranga bungutse ni menshi cyane,n’abandi rero mu turere dutandukanye tw’igihugu bagenje nkabo babyungikiramo.

birindabagabo yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ariko Abanyam,akuru mujye mumenya amazina nyayo za Minisiteri dufite, Minisiri MUSONI James ayobora Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biriya ni byo wiyongereyeho rwose mujye mukora "effort" mukoreshe amazina nyayo. Ariko inkuru ubwayo irashimije. Thank you!

Jean Pierre GASHUGU yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka