Rilima: Bishyizehamwe bashinga uruganda rw’ibihumyo rwa miliyoni 52

Abanyamuryango basaga 200 barimo abagore 169 bo mu mpuzashyirahamwe ABAGENDANA yo mu karere ka Bugesera biyubakiye uruganda rw’imigina y’ibihumyo rwa miliyoni 52 ahitwa Nyabagendwa mu murenge wa Rilima.

Miliyoni 52 zagiye ku nyubako, amamashini yatumijwe mu Bushinwa n’ibikoresho by’ibanze bizaba bikoreshwa mu gihe cy’amezi 6; nk’uko bitangazwa na Batamuliza Liliane ukuriye iyo mpuzamakoperative igizwe n’amakoperative 5 yibanda ku bikorwa by’ubuhinzi.

Batamuliza yemeza ko uru ruganda rw’imigina y’ibihumyo rwa Nyabagendwa rugiye gufasha abaturage kubona umuti w’imirire mibi. Imigina y’ibihumyo yatanzwe n’umushinga PADAB ugamije guteza imbere ubuhinzi mu Bugesera.

Uru ruganda barutashye ku mugaragaro mu kwezi kwahariwe umugore mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi bw’umugore mu iterambere ry’ubukungu no guca imirire mibi; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’iterambere ry’umuryango n’uburinganire Julienne Munyaneza.

Yagize ati “uru ruganda ruzafasha abagore gutera imbere bityo n’urugo ruzamuke kuko iyo umugore yateye imbere n’umuryango utera imbere”.

Igihumyo ni igihingwa gihingwa ku butaka buto, kikera mu gihe gito kandi kigatanga umusaruro mwinshi, haba mu mafaranga no mu mirire kuko gisimbura inyama.

Uretse ibihumyo, abanyamuryango b’impuzamakoperative ABAGENDANA bahinga n’urutoki rwera ibitoki biva ku biro 90 kugeza mu 110. Banahinga imyumbati, inanasi, inyanya , avoka n’imyembe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zimwe mumpamvu z’ubuharike ziri muntandaro y’ubukene,inzangano,ubwunvikane buke mu miryango,ndetse n’icyorezo cya SIDA.Mumucyo nyarwanda hagonbye kujyaho zimwe mungamba zikumira ubuharike amadini,amatorero ndetse na Lete zikabigiramo uruhari rukomeye,hagamijwe gushigikira iterambere rirambye

MANAGER yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka