RDB yashyizeho udusanduku mu mahoteli tuzayifasha kumenya ibitekerezo by’abakiriya

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije uburyo bwo kumenya icyo abakiriya batekereza kuri serivisi zitangirwa mu mahoteli yo mu Rwanda, nyuma y’aho urwego rw’abikorera rushyiriwe mu majwi ku mitangire mibi ya serivisi.

Ubushakashatsi buto RDB iherutse gushyira ahagaragara, bugaragaza ko ikigero cy’imitangire ya serivisi mu bigo by’abikorera kiri kuri 51%, mu gihe mu bya Leta kiri kuri 72,4%.

Iki kibazo cya serivisi mbi kandi kiri mu bibangamira ishoramari mu Rwanda, nk’uko raporo zitandukanye zivuga ku gukorera bizinesi mu Rwanda zikomeza kubigaragaza.

Mu kugaragaza kutishimira icyo kibazo, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zo gukemura icyo kibazo, zaba iz’ubukangurambaga no kunenga bamwe mu bagaragaweho n’icyo kibazo.

Uburyo bw’agasanduku bwatangijwe kuwa kane tariki 29/11/2012, buje bwunganira zimwe mu mpinduka zikomeje gukorwa, aho amahoteli 31 yo mu mijyi ya Kigali, Musanze na Rubavu ariyo yahereweho.

Rica Rwigamba, ukuriye igice cy’ubukerarugendo muri RDB, yatangaje ko utwo dusanduku tuzabafasha kwimenyera amakuru nyayo kuko n’ubwo ku mahoteli twabaga duhari, hari byinshi batamenyaga kuko byasigaraga mu buyobozi bwa Hoteli.

Ku ruhande rw’abikorera, bizera ko utwo dusanduku tuzafasha ba nyiri amahoteli kwikosora, nk’uko byemejwe na Bat Gasana, wungirije umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ushinzwe ubukerarugendo.

Rwigamba yakanguriye abantu basanzwe gutanga amakuru kuri serivisi bahabwa, cyane cyane bakoresheje ikoranabuhanga rimaze kugera kuri bose, nk’urubuga rwa Twitter.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka