Perezida Kagame yasobanuriye abashoramari ba Turukiya inyungu zo gushora imari mu Rwanda

Mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Turukiya, Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cy’abacuruzi n’abashoramari b’Abanyarwanda bagiranye n’abo mu gihugu cya Turukiya bagera kuri 200. Yabashishikarije gushora imari mu Rwanda ari nako abereka inyungu zirimo.

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki 22/03/2012, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite inshingano zo gushyiraho uburyo bubereye abashoramari haba mu mutekano ndetse no muri servisi bahabwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza abashoramari. Yasobanuriye abari bitabiriye icyo kiganiro ko bisaba amasaha 6 gusa kugira ngo ubone ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda kandi rukaba ruri mu miryango itandukanye ku buryo abakorera mu Rwanda bafite amahirwe.

Icyo kiganiro cyateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’ihuriro ry’abacuruzi bo muri Turukiya bibumbiye mu kigo TUSKON. Bamwe mu abashoramari b’Abanyarwanda baherekeje Perezida Kagame kugira ngo barebe ibyo bafatanya n’abo bashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu cya Turukiya.

Hari abashoramari bo muri Turukiya bazobereye mu by’ubwubatsi, ingufu, ibirebana n’amabuye y’agaciro bamaze kwemererwa gukorera mu Rwanda barimo Volkan Kazova; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), John Gara.

John Gara kandi yasobanuye ko ibyo gushoramo imari bikiri byinshi birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi n’ikoranabuhanga.

Hashize iminsi ibiri Perezida Kagame asura ibikorwa by’ubucuruzi akagirana ibiganiro n’abashoramari bo mu gihugu cya Turukiya. Bamwe mu bashoramari bishimiye kuza gukorera mu Rwanda cyane ko bagaragarijwe ko u Rwanda ari igihugu kiberewe no gukorerwamo hagendewe no ku makuru y’abakigendamo na raporo ya banki y’isi.

Gushishikariza abashoramari kuza gukorera mu Rwanda bishobora kuba bimwe mu byihutisha icyerekezo u Rwanda rwihaye birimo kongera ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, hamwe no guhanga imirimo. Iyo abashoramari baje batanga imirimo ku Banyarwanda kimwe no kubigisha guhanga imirimo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame ashyikirizwa impamyabushobozi y’ikirenga yateguriwe na kaminuza yo mu gihugu cya Turukiya kubera uruhare rwe mu guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere mu Rwanda hamwe no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka