Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gufatira urugero kuri nyiri hoteli “Gorilla”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Umunyarwanda witwa Emmanuel Rusera, umaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda. Agahamya ko abakora nka we mu gushora imari mu gihugu, aribo bitezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abaturage n’igihugu muri rusange.

Yabitangaje mu muhango wo gutaha hoteli Gorilla Golf iri i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko akamaro k’amahoteli n’indi mishinga y’ishoramari, cyane cyane ikozwe n’Abanyarwanda. Avuga ko ari ishema n’ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu, asaba ko nyiri Gorilla Hoteli yabera urugero abandi.

Hoteli Gorilla Golf
Hoteli Gorilla Golf

Ati: ”Twaje hano kuko uri umwe mu bashoramari b’intangarugero, kuko ibikorwa nk’ibi bigufasha ku giti cyawe ariko bigatanga imirimo ku bandi Banyarwanda, bikabaha ubumenyi, ikibazo cyo kubura aho gucumbika no gukorera inama ku bantu baturuka hirya no hino ku isi kirakemutse.

Ishoramari nk’iri riha abanyamahanga imbaraga n’icyizere cyo kuza gukorera mu Rwanda. Rizateza imbere Abanyarwanda n’igihugu muri rusange, kuko riha isoko abahinzi cyangwa aborozi bazazana umusaruro w’ibyo bejeje kuwugurisha hano”.

Nyir’amahoteli ya Gorilla mu Rwanda, Emmanuel Rusera, yavuze ko igitekerezo cyo gushora imari, yagikomoye ku nyigisho za Perezida Kagame, uhora asaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, kwishakira uburyo bibeshaho badategereje inkunga ziva ku baturage b’ibindi bihugu bivugwa ko bikize.

Hoteli Gorilla Golf iri ku rugero rw’amahoteli afite inyenyeri ennye (igipimo cy’ireme n’ubuziranenge), ikorwamo n’abakozi barenga 60, nk’uko abakozi bayo bavuga. Izindi hoteli zibarizwa mu karere ka Rubavu, Musanze, indi ikaba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ukuri Rusera ntabwo nkuzi kuko ntaba mu Rwanda, ariko ubaye indashyikirwa pe!! Icyo ngusba rero gerageze utange service nziza, kandi nko kuri Bonne année watanga nka amacumbi ku Abanyrwanda ku igiciro gike noneho bakazana ni imiryango yabo banabo bagataha icyo gikorwa kiza ukoze. Imana ikongerere imigisha, kandi ndifuza kurara muri Hotel yawe mu impera zu umwaka naje gusura uRwagasabo.

Magorwa Patrick yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

I am glad such investment is done by a Rwandan. Much as we are attracting foreign investment, i think we will have made great strides if local investments increase.

Isaac Nyarwaya yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ntakiza nko kuba mugihugu cyawe ukanahakorera iwabo wumuntu aba ari iwabo uko hamera kose aho gushora imali mumahanga mujye mukorera iwacu natwe muduteze imbere nishema ryigihugu

Maman mutoni yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka