Nyanza: Urubyiruko 155 rwahawe inyemezabumenyi mu kwihangira imirimo
Umushinga ugamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu cyaro biciye mu kwihamgira imirimo (STRYDE) watanze inyemezamirimo 155 ku rubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo rwo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Nyanza mu muhango wabaye tariki 15/11/2012.
Urwo rubyiruko rwari ruturutse mu mirenge ya Kigoma, Mukingo, Busasamana na Ntyazo mu karere ka Nyanza rwahawe izo nyemezabumenyi ruvuga ko mbere iyo havugwaga amahugurwa bumvaga amafaranga gusa bigatuma batabasha kureba kure ngo bihangire imirimo ibyara inyungu n’ayo mafaranga abariwemo.
Ayo mahugurwa yibanze kukubatinyura hagamijwe kubafasha kwifasha bahereye ku bumenyi bwo kwihangira imirimo. Bamwe muri bo bahise batangira kwihangira imirimo bataranarangiza ayo mahugurwa bemeza ko ubu bamaze kwigera kuri byinshi.
Bahereye kuri ubwo bumenyi bashyize hamwe amafaranga ibihumbi 550 yo kwiteza imbere mu matsinda bashinze agizwe n’abagera ku 160. Muri urwo rubyiruko abagera kuri 91% bahise bafunguza konti mu bigo byo kubitsa no kuzigama.
Ndagijimana Immaculée, umwe mu bahuguwe avuga ko mbere yitinyaga ariko ngo nyuma yaje gutinyuka atangiza umushinga wo kudoda imyenda ubyara inyungu ku buryo mu mezi atatu yungutse 70% by’amafaranga yajyaga abona mbere akitinya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John, yatangaje ko uru rubyiruko rugiye guterwa inkunga biciye mu kwibumbira mu makoperative.
Nshimiyimana Yvan ukora muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu ishami rishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse asobanura ko abahuguwe bategerejweho umusaruro ushimishije.
Yagize ati: “Ubumenyi barabufite ababafasha nabo barahari ahasigaye ni ahabo ngo batangize imishinga yabafasha gutera imbere”. Yabagiriye inama yo kugana ibigo by’imali biciriritse baka inguzanyo zabafasha kugera ku iterambere.
Umushinga STRYDE ubu ukorera mu bihugu bitatu aribyo Uganda, Kenya n’ u Rwanda ukaba uteganya guhugura nibura urubyiruko rugera ku bihumbi 15muri ibyo bihugu.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|