Nyanza: BRD yahuje abo yahaye imyenda ngo bajye inama z’uko baziyungura bakanungura banki

Muri gahunda Banki y’Amajyambere y’u Rwanda BRD, Banque Rwandaise de Développement ifite yo gusura abo yahaye inguzanyo bakaganira uko bayibyaza inyungu nini, abayobozi ba BRD basuye abanyamishinga bo mu ntara y’Amajyepfo bagirana ibiganiro byabereye mu karere ka Nyanza kuwa 09/09/2013.

Muri ibi biganiro, BRD yaganiriye n’abaturage banyuranye yagurije amafaranga yo gushora mu mishinga yabo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, banboneraho no guhabwa inama y’uburyo bakwirinda ibihombo bya hato na hato bishobora kugera kuri buri wese mu ishoramari iyo atafashe ingamba zo kuba maso buri gihe.

Kanyankole Alex, umuyobozi mukuru wa BRD aganira n'abitabiriye ibiganiro
Kanyankole Alex, umuyobozi mukuru wa BRD aganira n’abitabiriye ibiganiro

Abitabiriye ibi biganiro barebeye hamwe amahirwe n’inyungu biri mu gukorana na BRD bageraranyije n’inyungu ku nguzanyo zisabwa abahawe inguzanyo n’andi mabanki y’ubucuruzi.
Abakozi ba BRD basobanuriye abitabiriye ibiganiro ko imishinga yose BRD ishyigikira yose igomba kuba ifite aho ihuriye n’iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’igihugu cyose muri rusange.

Hagaragajwe ko imishinga yemerwa na BRD ari izamura imibereho myiza y’abantu benshi kurusha kuzamura gusa ba nyirayo bayishinze nk’uko Benjamin Manzi ushinzwe ishoramari muri BRD yabivuze.
Bwana Manzi yemeje ko ngo BRD atari banki isanzwe kuko igamije gushyigikira imishinga andi mabanki atinya gutangamo inguzanyo.
Yagize ati: “Icyo BRD imaze ni ugusiba icyuho kiboneka mu nzego zimwe zashorwamo imari ariko andi mabanki adakunda kurebamo mu Rwanda.”

Mu mishinga minini BRD igamije harimo nko gufasha mu kubaka ingada zitunganya ikawa.
Mu mishinga minini BRD igamije harimo nko gufasha mu kubaka ingada zitunganya ikawa.

Umuyobozi mukuru wa BRD, bwana Alex Kanyankole yavuze ko ubu bari kwegera abakiriya kugira ngo baganire ku bibazo bahura nabyo n’ingamba zo kubikumira hakiri kare bitajya bigira abo bitera igihombo ibyo baba batanzeho ingwate bikagurishwa.

Bwana Kanyankole ati: “Ubu ni uburyo bwo kwegera abakiriya bacu kugira ngo bagirwe inama ku buryo imishinga yabo yarushaho gukora yunguka.”

Umubikira mama Fortunée Mukamurenzi waje ahagarariye ikigo cyakira abantu cya Mater Boni Consilii cyo mu karere ka Huye yavuze ko BRD yabahaye inguzanyo bakayikoresha neza bakaba bari kunguka, mu gihe ngo bamwe mu baturage bivugiraga ko amafaranga yose abo babikira bakoresha akomoka i Roma kwa Papa.

Abakiriya ba BRD baturutse mu mpande zose z'Intara bari baje kumva inama bagirwa ku ishoramari n'imicungire myiza y'inguzanyo.
Abakiriya ba BRD baturutse mu mpande zose z’Intara bari baje kumva inama bagirwa ku ishoramari n’imicungire myiza y’inguzanyo.

Abitabiriye ibyo biganiro bashimye ubuyobozi bwa BRD kubegera bakajya inama badategereje ko uwo bahaye umwenda abura ubwishyu ngo bazahure bagiye guteza ibye cyamunara gusa.

BRD ni banki y’igihugu ifasha mu mishinga y’iterambere, harimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda, uburezi no kwita ku buzima, ingufu n’amazi, amahoteli n’ubukerarugendo, ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ubwubatsi n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guteza imbere ubukungu burambye niyo ikwiye kuba intego ya buri kigo cyose gifite iterambere mu nshingano zacyo, ariko na none abaturage natwe tukagira uruhare muri iryo terambere, kandi uruhare rugaragarira buri wese.

suzan yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka