Nyabihu: Abaturage bahawe abajyanama mu by’ubucuruzi no kwihangira imishinga

Mu rwego rwo guteza imbere umuturage no kumufasha kwihangira imishinga iciriritse, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyizeho abajyanama b’ubucuruzi bakorera mu mirenge bazajya bafasha abaturage.

Uretse gufasha abaturage mu bujyanama bw’imishinga iciriritse, bazajya babaha n’izindi nama zitandukanye ku bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’uburyo umuntu yagera muri banki agafashwa kubona inguzanyo.

Aba bajyanama bazakorera mu mirenge mu rwego rwo korohereza abaturage kumugeraho bitabagoye kandi bakamugisha inama ku kibazo icyi aricyo cyose yaba afite ku bijyanye no kwikorera umushinga uciriritse ndetse no mu bucuruzi.

Uyu mujyanama azajya afasha umuturage mu kumuha inama zose akeneye ndetse no kumufasha kunonosora umushinga we; nk’uko umuyobozi w’abo bajyanama mu karere ka Nyabihu, Munyarugwiro Christophe, abisobanura.

Umuhuzabikorwa w'abajyanama b'ubucuruzi mu karere ka Nyabihu, Munyarugwiro Christophe, arahamagarira aba bajyanama gukora imirimo bashinzwe neza.
Umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubucuruzi mu karere ka Nyabihu, Munyarugwiro Christophe, arahamagarira aba bajyanama gukora imirimo bashinzwe neza.

Munyarugwiro yongeraho ko aba bajyanama bashyiriweho abaturage kandi ko bazajya bahembwa hakurikijwe serivise bahaye umuturage. Buri serivise bazajya baha umuturage neza yishyurwa amafaranga 5000. Serivise zahawe umuturage zizajya zisuzumwa niba koko zatanzwe neza kandi ko hari icyo zamariye umuturage.

Habimana Francois Xavier nk’umucungamutungo wa SACCO Jenda akaba n’umujyanama w’ubucuruzi, avuga ko agiye kurushaho kugira inama abaturage mu bijyanye no gukora imishinga myiza iciriritse izabafasha kwiteza imbere ku buryo iyo mishinga yabasha kwemerwa n’ibigo by’imari, kugeza ubwo byaha umuturage inguzanyo.

Yongeraho ko nk’umukozi wa SACCO azafatanya n’abandi kujya basuzuma iyo mishanga ku buryo bazajya borohereza ikozwe neza kubona inguzanyo bityo umuturage koko akiteza imbere iyo mu cyaro.

Habimana Francois Xavier nk'umujyanama w'ubucuruzi akaba n'umucungamutungo wa SACCO avuga ko agiye gufasha abaturage kubona inguzanyo.
Habimana Francois Xavier nk’umujyanama w’ubucuruzi akaba n’umucungamutungo wa SACCO avuga ko agiye gufasha abaturage kubona inguzanyo.

Baganimana Febronie, umujyanama wo mu murenge wa Jomba, yavuze ko nubwo uyu murenge wahuye n’ibiza cyane agiye gukora ibishoboka ngo abaturage bihangire imishinga yabateza imbere, aho gutega amaso ku buhinzi gusa.

Yongeraho ko umurimo ashinzwe azawukorana umwete, dore ko MINICOM yabashyiriyeho kugeza umuturage ku iterambere binyuze mu nama z’ibijyanye no kwihangira imishinga iciriritse, kuyoborwa mu kuyinoza, kubaha izindi nama mu gukora business zitandukanye zabateza imbere n’ibindi.

Abaturage barasabwa kugana abo bajyanama no kubabaza ibibazo byose bafite mu bijyanye no kwihangira imirimo, ubucuruzi, gukora imishinga n’ibindi kugira ngo bafashwe mu guhabwa inama zizabafasha kugera ku iterambere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

very interesting

yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ariko nimuvuga nyabihu mujye mwibuka ko n,umurenge wa Bigogwe uba muri nyabihu. aha ndabivugiray,uko ibikorwa by,iterambere biger,ahandi Bigogwe igasa n,aho bitayireba.(urugero)gir,inka ahandi irakataje,naho Bigogwe ntamuturage ndumva worojwe. muminsiyashize mugihugu hose habay,amatora y,abahagarariy,abana muri Bigogwe niba ntabana bahaba byaranshobeye.abantu bose bakanguriwe kororera mubiraro,mu Bigogwe niho,ugisang,inka zizerera kugasozi,no mumuhanda,kugez,ubwo zikunda no gutez,impanuka byabarwa n,abashoferi bakorera mumuhanda Musanze-Rubavu.izo n,ingero mbashije kuvuga ibindi nibyinshi.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka