Ngoma: Abikorera bari guhuza imigabane mu ishoramari ngo bateze imbere akarere

Nyuma yuko akarere ka Ngoma bikomeje kuvugwa ko kasigaye inyuma mu migi yindi , abikorera bo muri aka karere bari gukusanya imigabane ngo bashore imari mu karere kabo.

Abikorera cyangwa koperative babishoboye bashobora kugura imigabane aho umugabane imwe ugura ibihumbi 100 hakemererwa uwaguze byibuze imigabane itanu.

Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’umuhorandi hazashorwa imari mu bintu bitandukanye birimo gutunganya umusaruro uva mu buhinzi hubakwa uruganda rutunga divayi iva mu nanasi ndetse hanubakwa iguriro rigezweho (supermarket) rya mbere muri aka karere.

Umutoni Angelique, umukozi ukorera urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngoma, avuga ko ubu amarembo akinguye kuri buri wese ubishaka waba byibuze ufite ibihumbi 500 ngo agure imigabane.

Yagize ati “Dufite imishinga migari kandi myinshi nakangurira ababishoboye kutugana aho dukorera maze bakagura imigabane tugashora imari kuko umuntu ku giti cye imari ashoye ntigaragra.”

Umujyi wa ngoma ni mugufi cyane kandi usanga amazu atabereye umujyi uzwi nka Ngoma.
Umujyi wa ngoma ni mugufi cyane kandi usanga amazu atabereye umujyi uzwi nka Ngoma.

Abikorera bavuga ko uyu mugi wa Ngoma ukiri inyuma ko nta n’amafaranga abonekamo bityo akaba ariyo mpamvu abenshi bamara kubona amafaranga bakigira gukorera za Kigali n’ahandi.

Hari n’ababona uku kubura kw’amafaranga biterwa n’imyumvire y’abacuruzi bahakorera aho usanga banga kurangura muri uwo mugi kandi ibicuruzwa biba bihari bakajya kurangura ahitwa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Umucuruzi ucuruza ibikoresho by’umuriro (electrononic) birimo na za decodeur na televiseur, twaganiriye yatubwiye ko amafaranga bayijyanira ahandi aho kugurira ab’iwabo.

Yasobanuye agira ati “Umuntu iyo aje kugura ukamubwira igiciro ahita avuga ko azakigura i Kigali akumva ko kuba yakiguze i Kigali hari icyiyongereyeho kandi ntibamenye ko byose ariho biba byaturutse. Ni ikibazo cy’imyumvire.”

Ku kibazo cy’uburyo babona uyu mujyi watera imbere abacuruzi bakorera mu mugi wa Kibungo bemeza ko binyuze mu kwishyira hamwe maze bagakora itsinda ryo gushora imari binyuze mu kugura imigabane,byateza imberebikavamo ikintu gifatika.

Akarere ka Ngoma kamaze iminsi gakangurira abashoramari bo hirya no hino kugashoramo imari mu rwego rwo kugirango gatera imbere. Aka karere kemeza ko gafite byinshi byashorwamo imari kandi ikunguka birimo inyubako ndetse n’ubukerarugendo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka