Musanze: Abari muri HANGA UMURIMO basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo
Bamwe mu babonye inguzanyo ya banki binyuze muri gahunda Hanga umurimo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu karere ka Musanze, barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo birinda guhemukira amabanki yabagiriye icyizere.
Abantu barenga 100 basabwe kwirinda amakosa yo guhindura icyo bakoresha inguzanyo baba bahawe, cyangwa se ngo bambure banki kuko bituma bagenzi babo batabona amahirwe nk’ayo babonye ngo bashyire mu bikorwa imishinga baba batekereza.
Babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013, ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye no gutegura imishinga ndetse no kuyishyira mu bikorwa, amahugurwa yateguwe n’akarere ka Musanze.
Annonce Kuradusenge, umuyobozi w’ ishami ryo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse muri MINICOM, ubwo yasozaga k’umugaragaro aya mahugurwa, yasabye abayitabiriye kurangwa n’ubunyangamugayo.
Yagize ati: “Ba rwiyemezamirimo babe inyangamugayo muri iyi gahunda, cyane mu mikoranire n’abanki, kugirango ashyire mu bikorwa umushinga we, ariko nanone yunguke ashobore no kwishyura ya nguzanyo, kugirango n’abandi bashaka kuza muri iyi gahunda babone uburyo bwo gukora. Ntitwifuza ba bihemu muri Hangumurimo.”
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayungukiyemo byinshi, bizatuma barushaho gutera imbere mu bucuruzi bwabo, cyane ko ngo bari bafite imikorere itajyanye n’igihe, cyane cyane mu birebana n’ibaruramutungo, aho baranguraga uko babonye amafaranga nyamara batazi urugero bazungukiraho.
Abantu 108 baturuka mu mirenge itandukanye igize Musanze, barimo abacuruzi, abanyabukorikori butandukanye n’abandi, bose bagiye batanga imishinga ikemerwa muri gahunda Hanga umurimo nibo bitabiriye aya mahugurwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|