Minisitiri Kanimba arizeza abafite ibitekerezo by’imishinga y’iterambere ko bazashyigikirwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.

Ibi Minisitiri Kanimba yabitangarije mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatatu, tariki 15/05/2013 ubwo yaganiraga n’abagenerwabikorwa ba gahunda ya “Hanga Umurimo”, ishingira ku kugira ibitekerezo by’umushinga w’iterambere maze Leta ikawutera inkunga.

Minisitiri Kanimba yasobanuriye abaturage ko mu gihe umuntu afite umushinga mwiza, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega cy’Iterambere mu Bucuruzi (BDF), yemera gutangira ingwate bene aba ba nyir’imishinga ku kigero cya 75%.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Francois Kanimba (hagati) aganiriza ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyamasheke.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba (hagati) aganiriza ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyamasheke.

Muri iki cyiciro cya Hanga Umurimo, Leta y’u Rwanda yemerera kwishingira ku kigero cyagera kuri miliyoni 10 umuntu winjiye bwa mbere mu mishinga ibyara inyungu naho ku muntu wari usanzwe ari mu bucuruzi kandi akorana na banki neza Leta ikamwishingira ku kigero cyagera ku mafaranga miliyoni 50.

Ku kibazo cyagaragaye cy’uko muri iyi minsi banki nyinshi zabaye nk’izigabanya gutanga inguzanyo ku mishinga itandukanye, Minisitiri Kanimba yagaragaje ko muri ibi bihe ibitekerezo by’imishinga byabaye byinshi kandi amabanki adasanzwe amenyereye izi gahunda n’iyi mishinga myinshi bakabura umwanya wo kuyitaho.

Nk’igisubizo cy’iki kibazo, Minisitiri Kanimba avuga ko harimo gukorwa ibiganiro n’abahagarariye amabanki ndetse n’ibigo by’imari bitandukanye kugira ngo iyi gahunda ya Hanga Umurimo ikwire hose kandi amabanki atandukanye abashe kuyigira iyayo ku buryo kuva ku mabanki akomeye mu Rwanda kugeza kuri za Koperative Umurenge SACCO hashobora gutangizwa izi serivise zo gushyigikira gahunda ya Hanga Umurimo.

Minisitiri Kanimba kandi asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu gukorana n’abaturage ndetse n’amabanki ahabarizwa kugira ngo abafite iyi mishinga boroherezwe kubona inguzanyo, bityo iterambere ryabo ryihute.

Inzego zitandukanye zirashishikarizwa guteza imbere gahunda ya 'Hanga Umurimo'.
Inzego zitandukanye zirashishikarizwa guteza imbere gahunda ya ’Hanga Umurimo’.

Minisitiri Kanimba yongeye kwibutsa ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yashyizeho impuguke zishinzwe gufasha mu guteza imbere iyi gahunda ya Hanga Umurimo kandi Minisitiri Kanimba yongera kugaragariza mu ruhame ko mu gihe izo mpuguke zaba zidakora uko bikwiye, ubuyobozi bw’akarere bufite uburenganzira bwo kumuhagarika bukabimenyesha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo hashakwe undi muti kuko baba bashyizweho kugira ngo bateze imbere abaturage b’akarere.
Muri gahunda y’igerageza ya gahunda ya Hanga Umurimo yatangijwe mu mwaka wa 2011, mu karere ka Nyamasheke hagaragaye ibitekerezo 497.

Muri ibi bitekerezo, haje gutoranywano ibigera kuri 50 biba ari byo bikorwamo imishinga yo gushakirwa inkunga. Cyakora bamwe muri bo baje kumva ko iyo mishinga ishyikirizwa banki bavanamo akarenge kuko bari bazi ko bazahabwa inkunga ya Leta gusa.

Mu mishinga 13 yasigaye muri iki cyiciro, igera kuri irindwi yamaze kubona inkunga kandi nk’uko byagaragajwe ngo iyo mishinga irakora neza.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yagaragaje ko leta yishingira abafite ibitekerezo by'imishinga y'iterambere kandi itanga akazi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagaragaje ko leta yishingira abafite ibitekerezo by’imishinga y’iterambere kandi itanga akazi.

Mukamasabo Appolonie wagize igitekerezo cyo kubaka Guest House igizwe n’inzu mberabyombi, amacumbi, akabari ndetse na Restaurant muri aka karere, atangaza ko ubu iyi Guest House igiye kuzura kuko ageze mu mirimo y’amasuku kandi akaba ateganya ko mu gihe izaba yuzuye azakoresha abkozi batari munsi ya 30.

Undi mushinga wahawe amafaranga ni uwa Koperative ikora ibikoresho bitandukanye mu ibumba igaragaza ko yongereye abakozi mbere yakoreshaga abakozi umunani none igeze ku bakozi 35.

Gahunda ya Hanga umurimo ishingira ku kugira igitekerezo cyavamo umushinga wateza imbere nyirawo kandi ukaba waha akazi abantu benshi. Mu gihe icyo gitekerezo kimaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe, iyo gishimwe, nyiracyo ahabwa amahugurwa yo gukoramo umushinga, nyuma akagana banki kwaka inguzanyo ku buryo Leta imwishingira (imutangira ingwate) ku kigero cya 75%.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka