Minisitiri Kanimba arahamagarira Abanyarwanda kubyaza inyungu amahirwe ahari mu gushora imari

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, avuga ko hari amahirwe Abanyarwanda batarabasha kubyaza inyungu mu gihe biri mu buryo bwo kongera imikorere itanga inyungu nko kubaka ibikorwa remezo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.

Minisiteri y’ubucuruzi yihaye gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo ku mipaka ihana imbibi n’ibindi bihugu kugira ngo byorohereze abakora ubucuruzi kandi ubu hamaze gukorwa inyigo z’imipaka itandatu harimo na Rubavu umwe mu mipaka ikoreshwa cyane m’ubucuruzi bwohereza ibintu hanze.

Minisitiri Kanimba avuga ko ku mwaka mu Rwanda ubucuruzi buciriritse bwohereza ibicuruzwa mu mahanga bwinjiza miliyoni 100 z’amadolari, amafaranga atari macye, ikibazo n’uko ababukora batigirira ikizere, ubundi ugasanga abagombye kubafasha ntibabaha agaciro kandi bakora umurirmo winjiriza igihugu.

Minisitiri Kanimba asura ahazubakwa ihunikiro ry'ibicuruzwa bijyanwa Congo.
Minisitiri Kanimba asura ahazubakwa ihunikiro ry’ibicuruzwa bijyanwa Congo.

Ku mupaka muto mu karere ka Rubavu mu mezi atandatu ngo ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze byinjije amafaranga miliyari 10 na miliyoni 10, mu gihe ibyinjiye mu Rwanda bihanyuze bitarengeje miliyari ebyiri.

Kanimba aganira n’abacuruzi bo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 06/06/2013 yaragaragaje ko hacyenewe kongerwa ibikorwa remezo kuri uyu mupaka hubakwa inyubako zihunikwamo ibicuruzwa byoherezwa muri Congo, inyubako zifite ibyangombwa byose kandi bikaba byagatanga inyungu ku babishoramo imari.

Gushyira ibikorwa remezo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ngo abashoramari bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo bibafashe kongera imari zabo ariko bifashe n’abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka maze bizongere ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nkuko biri mu ntego za Minisiteri.

Ibagiro rya kijyambere riri kubakwa ku mupaka uhuza Rubavu na Goma.
Ibagiro rya kijyambere riri kubakwa ku mupaka uhuza Rubavu na Goma.

Zimwe mu nzitizi zagaragaye mu karere ka Rubavu akaba ari ugutinza gutanga inguzanyo ku mabanki kubazigana nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe CONOVI yatangiye gushyira inyubako z’ubuhunikiro ku mupaka muto.

Iri shyirahamwe rimaze amezi atandatu ryegereye banki ya Kigali ngo ibahe inguzanyo yo kurangiza inyubako bamaze gushoraho miliyoni 150 ariko ntirabasubiza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka