Miliyoni 7$ zigiye gushorwa mu kubaka imidugudu ikodeshwa

Alain Patrick Ndengera, Umunyarwanda uba muri Canada afatanyije na bagenzi, bagiye kubaka Imidugudu y’amazu akodeshwa, “real estate” mu mujyi wa Kigali.

Ibi yabitangaje mu nama ya 13 y’umushyikirano irimo kubera i Kigali, aho yavuze ko we na bagenzi be bagiye gushora imari ingana na Miliyoni 7$ mu kubaka Imidugudu y’amazu akodeshwa, “real estate”.

Abantu batangiye gushora amafaranga mu kubaka imidugudu y'amazu akodeshwa
Abantu batangiye gushora amafaranga mu kubaka imidugudu y’amazu akodeshwa

Yagize ati “Dutuye mu mahanga ariko duhorana igihugu cyacu ku mutima, turashaka kubaka imidugudu y’amazu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali, umushinga uzadutwara Miliyoni zirindwi (7) $,”

Ndengera yavuze ko Abanyarwanda baba muri Canada bashoye imari yabo mishinga itandukanye mu Rwanda mu isoko ry’imari n’imigabane, ariko yizera ko gushora imari mu kubaka imidugudu ikodeshwa “Real estate” bizafasha kuziba icyuho kigaragara mu bijyanye n’amazu yo guturamo mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda” The Rwanda Housing Authority” cyatangaje ko u Rwanda rukeneye muri rusange amazu yo guturwamo ahendutse agera ku bihumbi Magana atanu na mirongo itandatu (560.000) mu mwaka 2020.

Mu mujyi wa Kigali gusa hakenewe nibura amazu agera 344,068 hagati y’umwaka wa 2012 na 2022, hamwe na 60% by’amazu yagenewe abantu bo mu rwego ruciriritse.

Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kujya bubaka nibura amazu ibihumbi icumi (10.000 dwelling units), buri mwaka kugira ngo bashobore kuziba icyuho gihari, ibyo rero bikaba biha amaharwe abashoramari batandukanye nka Ndengera.

Ndengera yongeyeho ko abanyarwanda baba muri Canada bagira uruhare mu bikorwa binyuranye bigamije imiberehoi myiza y’abaturage nka “Gira Inka”, “Umuganda” n’ibindi kimwe n’uko abanyarwanda bari mu gihugu babikora.

Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko igihugu kibinjiza muri gahunda zose ziba zihari, akaba ariyo mpamvu baba bumva ishoramari ryabo ryose barizana mu Rwanda.

Allain Patrick Ndengera, umunyarwanda uba muri Canada
Allain Patrick Ndengera, umunyarwanda uba muri Canada

Minisitiri Louise Mushikiwabo,ushinzwe ububanyi n’amahanga avuze ati , “Mbere yo kohereza umuntu guhagararira u Rwanda mu mahanga (Ambasaderi), tubanza kumenya ko uwo muntu azakora ku buryo umunyarwanda wese uba muri icyo gihugu abona Ambasade nko mu rugo iwabo.”

Ndengera yagize ati “Ubu ntitukibaza ngo igihugu cyacu cyadukorera iki, ahubwo tuba dushaka kumenya icyo twakorera igihugu cyacu,”.

Kuva mu mwaka 2003, buri mwaka haba inama y’umushyikirano, aho buri munyarwanda wese ubishaka abona umwanya wo kwishimira iterambere igihugu kigezeho, kubaza ibibazo ku bintu byaba bizitira iterambere riruseho, ndetse no gushaka umuti w’ibibazo biba byagaragajwe n’abitabiriye inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe,

Icyo nakosoraho gato ku nyandiko yanyu ni uko igikirwa tugifatanyije n’abanyarwanda ba diaspora baba ku isi hose si Canada gusa

Ndengera Patrick yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

iki gikorwa cyo kubaka amacumbi kizunganira Leta cyane maze abantu bafite ubushobozi bugereranyije babone aho kuba

Nsanzabaganwa yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka