Karongi: Ba rwiyemezamirimo barakangurirwa kwifatira ibyemezo by’aho bashaka kugera

Abashora imari mu bikorwa bashobora kugera ku ntego yabo ari uko biyemeje kugera ku ntego bakabifatira ibyemezo, nk’uko babikanguriwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ubwo hatangizwaga y’amarushanwa y’imishinga ku rwego rw’akarere, kuwa kane tariki 20/09/2012.

Aya marushanwa yari yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo basaga 30 bo mu karere ka Karongi, basobanurirwaga na Donatien Mungwarareba ushinzwe kubaka ubushobozi muri PSF, wavuze ko umuntu ashobora kwiyemeza kuba uwo ashaka n’igihe azaba abigezeho.

Yagize ati:: “Ni ukwiha gahunda y’igihe kirambye, ugatekereza uti ariko jyewe uko ndiho uyu mwanya, ndifuza ko mu myaka itanu iri imbere nzaba meze nte. Icyo gihe biguha imbaraga zo gukora cyane”.

Mungwarareba yabahaga urugero rw’umuntu ushobora gufata ishusho y’urugero yumva yifuza kuba nka we, akayimanika mu cymba akazajya ayireba buri gitongo bikamutera akanyabugabo ko gukora cyane kugira ngo agere ku ndoto ze.

Ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Karongi bagiranye ibiganiro n'Urugaga rw'Abikorera.
Ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Karongi bagiranye ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera.

Urugaga rw’Abikorera rufite gahunda yo guteza imbere abafite imishinga ariko kubera ko ubushobozi budahagije, ruzajya rutoranya imishinga myiza 15 gusa mu karere kose, igahabwa inkunga yo kwigishwa.

François Nshimiyimana, akora ibisuguti mu mafu y’ibigori, ibijumba n’ibitoki, yavuze ko ubumenyi butanzwe neza buruta amafaranga wahabwa rimwe na rimwe ntagire icyo akumarira.

Ati: “Umuntu ashobora kuguha amafaranga ntagire n’icyo akumarira. Icy’ingenzi ni ukumenya ngo amafaranga mfite ngiye kuyabyaza umusaruro muri ubu buryo. Iyo uyafite yaba menshi yaba makeya iyo wamaze gutegura igikorwa ukaba ufite ubujyanama ya mafaranga akugirira akamaro”.

Mu gihugu hose hazatoranwa imishinga 450 y’abari basanzwe ari ba rwiyemezamirimo, ivuye ku 150 yafatwaga mbere hagafashwa imishinga igitangira. Iki cyemezo cyaje nyuma y’aho baboneye ko hari imishinga myinshi ihomba kubera kutagira ubumenyi.

Nibwo bemeje ko bazajya bafata imishinga y’abasanzwe bakora kugira ngo bongererwe ubumenyi hanyuma bakoreshe ubushobozi basanganywe.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka