Inyungu ya BRALIRWA yaragabanutse muri 2013

Uruganda rukora ibinyobwa mu Rwanda, BRALIRWA, rwavuze ko inyungu rwabonye mu mwaka ushize wa 2013 yagabanutseho 18.8% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2012; bitewe n’ibibazo by’ubukungu igihugu cyanyuzemo; ariko ko urwo ruganda ngo rwanashoye imari mu bikorwa byinshi bizatuma rwunguka cyane ubutaha.

Nk’uko abayobozi ba BRALIRWA babitangaje ku wa mbere tariki 28/4/2014, ngo inyungu y’urwo ruganda yazamutseho 2% mu mwaka ushize wa 2013, bivuye ku icuruzwa ry’ibinyobwa binyuranye rukora, n’imicungire inoze y’inyungu; ahanini kubera ko bazamuye ibiciro bya Mutzig, Amstel na Guinness ndetse no gushyira ku isoko Primus nshya ya santilitiro (cl) 50.

BRALIRWA yatangaje ko nyuma yo gusora, yabonye inyungu ya miliyari 15.459 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2013, mu gihe mu mwaka wa 2012 ngo yari yungutse miliyari 19,027 RwF; ngo bisobanura ko habayeho igabanuka ry’inyungu ingana na 18.8%.

BRALIRWA yavuze ko yagabanyije amalitiro y’ibinyobwa yakoraga, kuko abaguzi ngo babaye bake, kandi ko ibyo yohereza hanze ngo byagabanutse ku kigero cya 29%, nk’uko byasobanuwe na Jonathan Hall, Umuyobozi w’urwo ruganda.

Abayobozi ba BRALIRWA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi ba BRALIRWA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kutunguka kurushaho ngo byatewe kandi n’uko gutumiza iby’ibanze bikorwamo ibinyobwa mu mahanga ngo byabahenze, nyuma yo kugabanuka kw’amafaranga y’amahanga mu gihugu (akaba ari yo akoreshwa mu gutumiza ibintu hanze), nabyo biturutse ku kuba abaterankunga batarayitanze uko byari biteganijwe guhera mu mwaka wa 2012.

Mu mpamvu zindi zateje inyungu iri ku kigero gito, ngo umusaruro mu gihugu (GDP) waragabanutse, kuko ngo abahinzi b’ikawa n’icyayi batagurishije ku giciro cyiza, kubera ko ibyo bihingwa bimaze hafi imyaka itandatu bitagurwa neza mu mahanga, nabyo biturutse ku kibazo cy’ubukungu kiri ku rwego rw’isi; ndetse na za banki ngo zikaba zidafite ubushobozi buhangije bwo gutanga inguzanyo.

BRALIRWA ivuga kandi ko ibiciro by’amashanyarazi n’ibyo gukora imirimo inyuranye ngo byazamutse, bituma uruganda rukora mu buryo budasanzwe.

Uru ruganda rwanagaragaje imirimo ndetse n’ishoramari rwatanzemo amafaranga, ku buryo ngo mu gihe icyo ari cyo cyose rwabona ingaruka nziza biturutse ku isura nziza rwubatse mu Banyarwanda; aho rwishimira kuba ruri mu basora ba mbere beza kandi rwita ku mibereho y’abaturage.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall.
Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall.

“Turasora neza; turi muri ba rwiyemezamirimo batanga imirimo ku bantu benshi, aho dufite abakozi barenga 600 bahoraho n’ibihumbi byinshi cyane by’abandi babona imirimo ibyara inyungu ifite aho ihuriye n’ibikorwa bya BRALIRWA; tukaba rero dufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda”, Jonathan Hall.

Umuyobozi wa BRALIRWA yavuze ko mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage harimo kuba batera inkunga amarushanwa y’ubuhanzi ya Primus Guma Guma Super Star, ay’umupira w’amaguru ya Turbo King Football League; kubaka no kwita ku nzibutso, kunganira abarokotse Jenoside ndetse no kugira uruhare mu muganda.

Ahandi ngo hagiye amafaranga menshi ya BRALIRWA, ni mu ishoramari ry’ibikorwa byayo byo gutunganya hegitare 260 z’ubutaka bwahinzweho ibigori mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza; ibyo bigori bikaba ari ibyo kwengamo inzoga mu ruganda ruri mu karere ka Rubavu. Ngo hashyizweho imashini n’ibindi bekenewe kugira ngo imirima ijye yuhirirwa mu gihe cy’ibura ry’imvura.

Ku ruganda rw’i Rubavu ngo hanashyizweho ibigega bishya bine byo gutaramo inzoga; ku buryo ngo ishoramari BRALIRWA yashoye mu mwaka wa 2013 ryageze kuri miliyari 42.25 z’amafaranga y’u Rwanda, bagereranyije na miliyari 19.4 RWF zashowe muri 2012.

Abanyamakuru n'abandi bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Bralirwa ku miterere y'ubukungu bw'urwo ruganda.
Abanyamakuru n’abandi bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Bralirwa ku miterere y’ubukungu bw’urwo ruganda.

Abayobozi ba BRALIRWA batangarije abanyamakuru ko bafite icyizere cyo kuzagira urwunguko rurushijeho muri uyu mwaka wa 2014, bitewe n’ingamba zashyizweho zirimo gushora ibicuruzwa mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka