Ikigereranyo cy’ubukungu ku Munyarwanda cyarazamutse, nubwo hari inkunga zahagaritswe

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko ikigereranyo cy’ubukungu ku Munyarwadna (GDP) cyageze ku madolari ya Amerika 644 ku mwaka, bitewe n’ishoramri ryakomeje kwiyongera, n’ubwo u Rwanda rwari mu bihe byo guhagarikirwa inkunga.

Ahagana mu mpera z’umwaka ushize ibihugu byinshi byageneraga u Rwanda inkunga byafashe icyemezo cyo kuzihagarika, bitewe n’ibibazo byaberaga mu karere u Rwanda rwashinjwaga kugiramo uruhare.

Iryo hagarika ryateje ihagarara rya gahunda zimwe na zimwe za Leta, kugera n’aho abenshi batekerezaga ko u Rwanda rugiye kujya mu bibazo by’ubukungu rutigeze rugeramo mu mateka yarwo.

Ariko imibare mishya yashizwe ahagaragara na MINECOFIN igaragaza ko nubwo habayeho ihungabana ry’ubukungu mu Rwanda ariko umwaka ushize igipimo 7.7% u Rwanda rwari rwiteze kuzazamuka kikagera ku 8%.

Amurikira abanyamakuru iyi mibare mishya kuri uyu wa gatatu tariki 20/03/2013, Minisitiri Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko iryo zamuka ryaturutse ahanini ku bashoboramari bakomeje kwizera ko ibyo u Rwanda ruregwa ntaho bihuriye n’ubukungu bwarwo.

Yagize ati: “Kubera y’uko mu 2011 u Rwanda rwakoze neza abashoramari ntago byababujije gushora imari yabo mu Rwanda, aha ngaha bikaba byarafashije ubukungu bwacu kuzamuka.

Twatekerezaga ko ubukungu bwacu buzazamuka kugera kuri 7.7 ariko noneho byarenzeho bigera ku 8% n’ubwo twahuye n’ibyo bibazo byose.

Ahangaha tukabonako iki ari igikorwa k’icyizere gikomeye cyane ariko ikigaranara na none ni uko twabonye ibice bigize ubukungu aricyo gice cya serivisi, igice cy’ubuhinzi n’igice cy’inganda”.

Igice cya serivisi zitangwa mu Rwanda aricyo kijyanye n’ishoramari cyatanze 45% cya GDP, mu gihe igice cy’ubuhinzi cyatanze 33% naho inganda zitanga 16%.

Minisitiri Gatete anemeza ko ikomorwa ry’inkunga ku Rwanda muri iyi minsi rituruka ku kuba abashoramari barakomeje kugirira icyizere u Rwanda, bigatuma abaterankunga nabo babona ko gikomeje gutera imbere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minister Sir, ntimukabeshyere abanyarwanda, abenshi bananiwe kuvuza abana babo mu mavuriro mazima abandi bananirwa kubishyurira, imisoro ku bibanza batuyemo mwabeshye Perezida mu mushyikirano ushize ko yagabanijwe nyuma yo kwigwaho nta cyahindutse, abaturage bararira bibaza ko ayo mazu yabo bagiye kuyasigira Leata bagasohoka muri Kigali hanyuma ngo "Ubukungu bwariyongereye? buvuyehe kandi ubushobozi bwo kugura bwaragabanutse kuri benshi? Ibi byose biterwa ni ntumwa za rubanda zibera hariya ku gishushu zanamanuka zikajya kwirira amafaranga ya mission ntizivuge ukuri zisanganye abaturage! Ntimukatubeshyere, icyakora muvuze ko abayobozi bamerewe neza nta wabihakana naho abo muyobora bo, ahhaaaaaa, ni aha Mana!

KAMAGAJU yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka