Guverineri Munyantwari arasaba abikorera gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arashimira abagize urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo umusanzu batanga mu kubaka igihugu, akabasaba gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku cyerekezo cy’iterambere no kuzamura ubukungu ruganamo.

Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/04/2013, ubwo bahuriraga mu nteko rusange y’urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo, yabereye mu karere ka Nyamagabe bagamije kwishimira ibikombe begukanye mu mihigo y’abikorera ku rwego rw’igihugu.

Uturere twaje ku isonga muri iyo mihigo ari aka Muhanga, Nyanza, Huye na Kamonyi twose two mu ntara y’amajyepfo.

Umuyobozi w'akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene ahereza guverineri Munyantwali kimwe mu bihembo begukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene ahereza guverineri Munyantwali kimwe mu bihembo begukanye.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo yabwiye abikorera ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku muvuduko w’ubukungu wa 11,5%, bisaba ko bagiramo uruhare bashora imari mu bikorwa bitandukanye banatanga imirimo.

yagize ati: “Abikorera bazagiramo uruhare rukomeye mu bijyanye no gushora imari, mu gutanga imirimo, ibijyanye n’uburezi, ibikorwa remezo,… Hari ibikorwa byinshi abikorera mwagira mo uruhare kugira ngo tugere kuri uwo muvuduko w’ubukungu”.

Guverineri Munyantwali yasabye abikorera kwishyira hamwe bagakora ibikorwa bahuriyeho, kuko aribwo bakora ibikorwa binini biteza imbere igihugu mu gihe gito, ndetse bakanungurana ibitekerezo.

Abikorera bishimiye uko intara yabo yitwaye mu mihigo.
Abikorera bishimiye uko intara yabo yitwaye mu mihigo.

Ati: “Guhuza imari kugira ngo dukore ibintu bigaragara, binini bifatika kandi biduteza imbere birimo inyungu ndetse birimo umutekano w’imari yacu. Ntabwo bikuyeho abantu bikorera ubwabo bonyine, ariko kujya hamwe byongera ingufu kurushaho”.

Munyantwali yashimye ubufatanye bwaranze inzego zitandukanye kugira ngo intara yitware neza mu mihigo mu rwego rw’abikorera, anasezeranya abikorera ubufatanye igihe cyose.

Silas Habimana, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga ari nako kaje ku isonga mu rwego rw’igihugu, nawe yashimiye inzego zitandukanye zabafashije kwesa imihigo ngo kuko urugaga rw’abikorera ubwarwo rutari kubyigezaho.

Yakomeje atangaza ko abikorera ari abakozi kandi ko biteguye gufatanya na Leta mu guteza imbere igihugu, baharanira iterambere rirambye.

Muri aya marushanwa y’urugaga rw’abikorera intara y’amajyepfo yegukanyemo imyanya ine ya mbere, hasuzumwaga imiyoborere myiza, uko urugaga rutanga serivisi, Amashuri y’imyuga atari aya leta n’ubuzima bwayo uko buhagaze, gukangurira abikorera kuba abanyamuryango b’urugaga, kuzuza inshingano basabwa no kubakorera ubuvugizi, imicungire y’umutungo no guhanga udushya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka