Final ya Rwanda Inspiration Back Up iraba kuri iki cyumweru

Ku cyumweru tariki 21/10/2012 niwo munsi wo gusoza amarushanwa ya Rwanda Inspiration Back Up yateguwe mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.

Aya marushanwa yakorewe mu Ntara zose z’igihugu aho yahurizaga hamwe ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza bikabanza guhatana mu rwego rw’Akarere nyuma bagahatana mu rwego rw’Intara.

Mu mashuri yisumbuye hazahatana Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes Byimana yatsinze ibindi bigo ikaba ihagarariye Akarere ka Ruhango, Sunrise School ihagarariye Akarere ka Musanze, King David ihagarariye Akarere ka Kicukiro ndetse na Lycée de Kigali ihagarariye Akarere ka Nyarugenge.

Mu mashuri Makuru na za Kaminuza abazahatana kuri final ni ISAE Busogo, KIE, Mount Kenya na SFB.

Aho amarushanwa yatangiriye mu turere, abanyeshuri yabitabiraga ari benshi.
Aho amarushanwa yatangiriye mu turere, abanyeshuri yabitabiraga ari benshi.

Aya marushanwa azabera muri Serena Hotel i Kigali azitabirwa n’abaminisitiri banyuranye nk’uko twabitangarijwe na Prince Kids uri mu bateguye aya marushanwa. Kuri uriya munsi ni naho bazahereza ibihembo abazaba begukanye insinzi.

Abazahatana kuri final bamaze iminsi ine mu mahugurwa kandi banasobanurirwa ku bijyanye no kwihangira imirimo (Entrepreneurship), bakaganirizwa n’abantu banyuranye bafite ubumenyi buhambaye muri Entrepreneurship. Aya mahugurwa yabereye kuri Maison Des Jeunes Kimisagara.

Mu Ntara zose ubu hari ambassaderi wa Rwanda Inspiration Back Up uzajya ufasha abaturage kumva agaciro nyako ko kwihangira imirimo; nk’uko Prince Kids abyemeza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka