Burera: MINICOM igiye kuhubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanyije n’akarere ka Burera ndetse n’aborozi b’inka zitanga umukamo igiye kubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu karere ka Burera.

Urwo ruganda ruzubakwa mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ruzajya rutunganya amata ruyakuremo ikivuguto, Fromage ndetse na Yaourt.

Ahazubakwa urwo ruganda hari hasanzwe hari ikusanyirizo ry’amata rya Koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait). Kuri iryo kusanyirizo niho aborozi bibumbiye muri iyo koperative ndetse n’abandi batayirimo, bakusanyiriza amata akagemurwa kuri kampani yitwa ANGEANA FRESH DAIRY Ltd.

Iri kusanyirizo ry'amata niryo rigiye kugirwa uruganda. Iyo nyubako rikoreramo izagurwa kandi hubakwe n'indi nyubako igenewe uruganda.
Iri kusanyirizo ry’amata niryo rigiye kugirwa uruganda. Iyo nyubako rikoreramo izagurwa kandi hubakwe n’indi nyubako igenewe uruganda.

Ku munsi iryo kusanyirizo rikusanya litiro z’amata ziri hagati ya 2000 na 3000 ziturutse mu borozi barenga 800 bibumbiye muri iyo koperative ndetse n’abandi batayirimo. Umworozi bamuha amafaranga y’u Rwanda 150 kuri litito imwe y’amata, ikagurishwa amafaranga 180.

Tariki ya 22/01/2014, ubwo Emmanuel Hategeka, umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, yasuraga iryo kusanyirizo ry’amata yijeje aborozi ko ikusanyirizo ry’amata ryabo rigiye kugirwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mata.

Hategeka akomeza avuga ko isoko ry’amamashini azakoreshwa muri urwo ruganda naryo ryamaze gutangwa. Ngo igisigaye ni ukwagura inyubako kugira ngo urwo ruganda ruzabone aho rukorera kuburyo muri Kamena 2014 rwatangira gukora.

Agira ati “Aho tuvugira ubu isoko ry’amamashini azakoreshwa muri uru ruganda twararitanze. Byabaye byiza ko tuhasura ubungubu tukamenya uko hameze noneho tugafatanya n’ubuyobozi (bw’akarere) tukareba uburyo twahagura.”

Ayo mamashini biteganyijwe ko azaboneka muri Mata 2014, nyuma hakabaho ibikorwa byo kuyashyira mu ruganda ahabugenewe bityo agatangira kubyazwa umusaruro. Yongeraho ko bahisemo kuhindura ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika mo uruganda kuko babonaga agace riherereyemo nta mata azahabura.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM (uri hino) avuga ko bigenze neza urwo ruganda rwatangira gukora muri Kamena 2014.
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM (uri hino) avuga ko bigenze neza urwo ruganda rwatangira gukora muri Kamena 2014.

Urwo ruganda nirutangira gukora ruzakora nka kampani kuburyo aborozi bazaba bafitemo imigabane ndetse n’ikigega gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (BDF) nacyo kikagiramo imigabane, ubundi iyo kampani ikagira n’ubuyobozi.

Urwo ruganda ruzubakwa muri santere ya Kidaho hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda. Ngo ibyo bituma ibizakorwa n’urwo ruganda bizabona isoko kuko bizacuruzwa muri Uganda ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Hategeka asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwihutisha igikorwa cyo kwagura ikusanyirizo ry’amata rya CEPTL, hubaka indi nyubako igenewe uruganda.

Aborozi nabo kandi basabwa gushyira ingufu mu bworozi bw’inka zabo bazifata neza kugira ngo zitange umukamo mwinshi kuko uruganda nirumara gutangira hazajya hakenerwa amata menshi.

Ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri leta wo mu Buhorandi witwa SNV (Netherlands Developments Organisation) aborozi bibumbiye muri Koperative CEPTL batangiye guhugurwa ku bijyanye no korora neza inka zabo, kumenya ibyatsi bitanga umukamo mwiza kandi mwinshi, kuvura inka zabo ndetse no kumenya gupima amata meza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka