Burera: Bakora ibikoresho bitandukanye mu mahembe y’inka

Abibumbiye muri Koperative CODU TK (Duhange Udushya Tunoze Kinoni) iherereye mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera bafite ubuhanga bwo gukora ibikoresho bitandukanye mu mahembe y’inka bakabigurisha bakabona amafaranga yo kwikenura.

Bimwe mu bikoresho bakora mu mahembe harimo imitako yo mu mazu, ibikomo abagore bambara ku maboko, udutwaramfunguzo (porte clés), ibifungo bashyira ku myenda, n’ibikombe byo kunyweramo icyayi cyangwa igikoma.

Rugwizangoga Samuel, ukuriye CODU TK avuga ko bashaka kubyaza umusaruro amahembe bakayakoramo ibindi bikoresho byinshi kuburyo ngo bari no kugerageza kuyakoramo amasahane.

Agira ati “Ibi bintu turabikora kandi tukabibonamo amafaranga. Ibi bikundwa n’abantu ba hano mu Rwanda ndetse bigakundwa n’abanyamahanga. Isoko ryo turarifite rihagije.”

Igikombe kimwe muri ibi kigura amafaranga 2000.
Igikombe kimwe muri ibi kigura amafaranga 2000.

Ukuriye CODU TK akomeza avuga ko iyo bamaze kugira ibikoresho byinshi babigemura mu kigo gishinzwe kumurika ibihangano by’ubukorikori kizwi ku izina rya IKAZE, icyo kigo nacyo kikabigurisha hirya ni hino ku isi bakabona gutyo amafaranga. Ngo hari imitako ishobora kugura amafaranga 5000.

Uko bakora ibyo bikoresho

Amahembe bakuramo ibyo bikoresho byose bayakura mu Mutara ndetse no muri Uganda kuko ariho hakiba inka zifite amahembe maremare. Andi mahembe bayakura mu mabagiro atandukanye yo mu Rwanda nk’uko Rugwizangoga abisobanura.

Imashini ebyiri bafite nizo zibafasha mu gukora ibyo bikoresho ndetse n’imitako mu mahembe. Imashini imwe ibaza amahembe ikanayasukura neza naho indi ikabafasha gutobora amahembe mu gihe babyifuza.

Mu ma murikagurisha bitabira bahakura ibihembo.
Mu ma murikagurisha bitabira bahakura ibihembo.

Ibyo bikoresho bakora byose byatumye bafata umwanya wa gatatu mu rwego rw’igihugu mu makoperative y’abanyabukorikori b’indashyikirwa. Mu mamurikagurisha anyuranye abera mu Rwanda barayitabira bakahakura amashimwe atandukanye nk’uko Rugwizangoga abihamya.

Umuyobozi wa CODU TK avuga ko bafite ubushobozi buke butuma batabyaza amahembe umusaruro uko bikwiye. Ngo babonye ubushobozi buhagije bagira uruganda rukomeye kandi bakabona n’abakiriya benshi.

Koperative CODU TK igizwe n’abanyamuryango 16, yatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Rugwizangoga avuga ko batekereje gukora ibikoresho mu mahembe mu rwego rwo kwihangira imirimo ndetse no kubungabunga ibidukikije ngo kuko amahembe yagatawe ku gasozi ariyo abyazwa ibikoresho bitandukanye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzatubarize abo Bantu bo muri Kinoni,umuntu ashaka kuba umunyamryango bisaba iki.umugabane asabwa ungana iki????murakoze.

Emmanuel uwayo yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka