Bugesera: Amaze gushora imari ya miliyoni zirenga 500 mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama

Umugabo witwa Haguminshuti Dieudonnee yiyemeje gushora imari mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama, aho amaze gushyiramo amafaranga agera kuri miliyoni maganatanu, kandi akaba agikomeje kwagura ibikorwa bye.

Aho akorera ubworozi bwe mu kagari ka Gitagata mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, Haguminshuti avuga ko yagize igitekerezo cy’ubworozi bw’inkoko mu mwaka wa 2012, atangiriye ku mafaranga milliyoni ebyiri, atangira agura aho gukorera ashyiramo n’inyubako.

Imishwi imaze icyumweru kimwe ivutse mu mushinga wa Haguminshuti.
Imishwi imaze icyumweru kimwe ivutse mu mushinga wa Haguminshuti.

Magingo aya yoroye inkoko ibihumbi 10100, ariko intego ikaba ari uko zigera ku bihumbi 25, imishwi ayikura mu gihugu cy’u Bugande imaze umunsi umwe ivutse, akayororera iwe, mu gihe cy’ibyumweru bitandatu zikazatangira kubagirwa mu ibagiro rigezweho arimo kubaka.

Ati “iri bagiro rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga inkoko ibihumbi 20 ku isaha, akaba ariyo mpamvu nshishikariza abaturage batuye uyu murenge korora inkoko kugirango iri bagiro ritazashoma”.

Muri uyu mushinga we, Haguminshuti avuga ko isoko rya mbere yiteguye gukorana na ryo, ari abaturage mbere yo gukorana n’amahoteli n’ibigo binini, maze bakazajya babona inkoko zo kurya mu buryo bworoshye.

Bamwe mu bashinzwe kuzitaho baziha ibyo kurya.
Bamwe mu bashinzwe kuzitaho baziha ibyo kurya.

“ndabizi ko amahoteli atanga amafaranga menshi ariko intego yanjye ya mbere n’uguhaza abaturage kandi mfite isoko rinini ry’abanyarwanda, nyuma nkabona kuzajya no mubindi bihugu. Ariko ndashaka ko n’udafite amafaranga menshi azajya arya inkoko bitamugoye,” Haguminshuti.

Gusa uyu mushoramari arasaba abaturage begereye aho yororeye kujya bahinga ibigori na Soya byavamo ibiryo by’inkoko nawe akazajya abaha ifumbire, bityo nabo inyungu ikabageraho.

Ubwo Rwagaju Louis, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yamusuraga, yamushimiye iki gikorwa cyiza giteza abaturage n’igihugu imbere, anaboneraho gusaba abaturage b’aka karere, guhuza ubuhinzi bwabo n’ubworozi bw’amatungo aciriritse, mu kunganira ibyo baba bahinze.

Bimwe mu bizu Haguminshuti yororeramo inkoko.
Bimwe mu bizu Haguminshuti yororeramo inkoko.

Ati “abaturage bagomba korora amatungo, utabonye inka akorora amatungo magufi kugirango abashe kuziba icyuho yaba yabonye mu buhinzi bwe. Ibyo bizatuma niyo yarumbya yamatungo azaba yoroye amugoboka”.

Uyu mushoramari, yagaragaje bimwe mu bibazo bikimubangamiye, birimo ikibazo cy’amazi adakuze kuboneka muri ako gace kandi inkoko ziyakenera cyane, ikibazo cy’umuhanda udakoze ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ukunze kubura cyane bigatuma inkoko zipfa.

Umushoramari Haguminshuti (hagati) atambagiza umuyobozi w'akarere aho yororera inkoko ze.
Umushoramari Haguminshuti (hagati) atambagiza umuyobozi w’akarere aho yororera inkoko ze.

Kuri ibi bibazo umuyobozi w’akarere ka Bugesera yamwijeje ko we n’abandi bashoramari bafite ibibazo nk’ibi, akarere kagiye kubishakira umuti, ariko ku byo akarere gafitiye ubushobozi bwo gucyemura.

Ibyo bikorwa byose Haguminshuti abikorera kuri hegitali 4, akaba akoresha abakozi barenga gato 40. Aranateganya kuzorora ingurube ndetse n’inka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese umuntu yabona uwo mugabo ate nta number ze cyangwa email ye mwatubonera murakoze

Herve yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

ufite ibitekerezo bizima

martin yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Uyumugabo Unyunguye Igitekerezo Cyajye Cyokwihangira Umurimo Nibyiza Murakoze

Enock Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Kambisa Uyumugabo Anyunguye Igitekerezo Cyokwagura Umushinga Wajye Murakoze

Enock Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

uyu mugabo anteye imbaraga nanjye natangiye kurora inkoko

JAMES yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

aba bakozi be azabahe uniform(inkweto boti na bisarubeti) kdi hagomab kuba harimo inzira zo kugendamo bategera imishwi.

eva yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka