BN Producers bageze kuri miliyoni 870 baratangiriye ku busabusa

Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye uruganda rw’ibihumyo rwitwa BN Producers rukorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ashimira nyiri uru ruganda igitekerezo cyiza yagize cyo kwihangira umurimo.

Ubwo yasurwaga na Minisitiri w’intebe, tariki 11/10/2012, Niyibaho Berthilde nyiri uru ruganda rw’ibihumyo yatangaje ko yatangije uru ruganda mu mwaka wa 2006 atangije utufaranga duke, ariko kugeza ubu amaze kugera kuri miliyoni 870.

Minisitiri w’intebe yagize ati: “ntangajwe n’uyu mushinga, nta muntu utashyigikira iki gitekerezo kubera ko uri kuzuza gahunda za Leta zo kugabanya ibyo twinjiza mu gihugu twongera ibyo twohereza mu mahanga”.

Minisitiri w'Intebe yasuye uruganda BN Producers ruhinga rukanatunganya ibihumyo mu karere ka Gasabo.
Minisitiri w’Intebe yasuye uruganda BN Producers ruhinga rukanatunganya ibihumyo mu karere ka Gasabo.

Dr Habumuremyi yasabye inzego zose bireba guha inkunga iyo ariyo yose yaba iy’ubumenyi n’iy’amafaranga uru ruganda mu rwego rwo gutera imbaraga imishinga mito no kwihangira imirimo.

BN Producers itanga ibihumyo bishyashya, ibyumye, itanga umurama w’ibihumyo ndetse ikanahugura abaturage ku buryo bwo gukora ibihumyo mu buryo bwo kubibyaza amafaranga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka