Ahari gare n’isoko ku Kimironko hagiye kubakwa iguriro

Abashoramari biganjemo Abanyarwanda, barashaka guteza imbere imishinga itatu, yo kubaka iguriro rya kijyambere ahari isoko na gare i Kimironko mu mujyi wa Kigali, hamwe n’amazu yo guturamo n’ububiko bunini bw’ibicuruzwa bitandukanye mu karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25/09/2013, abikorera batandukanye bibumbiye hamwe mu kigo cyiswe Gasabo Investment Company, bemeje ko bazashora imari mu kubaka iguriro rifite na parikingi y’imodoka, amazu yo guturamo hamwe n’ihunikiro ry’ibicuruzwa, aho ngo ibi bikorwa bizaba byagezweho mu gihe cy’imyaka irindwi.

Ku ikubitiro icyo kigo ngo kizubaka iguriro rinini rifite n’aho imodoka ziparika, guhera mu kwezi kwa karindwi k’umwaka utaha, kikazamara amezi 24 kiryubaka; hakoreshejwe miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Ing.Theoneste Murenzi, umwe mu bashoramari bakoze umushinga w’ubwubatsi.

Murenzi yagize ati: “Bitewe n’uko ayo mafaranga ari menshi, turakomeza guhamagara abashoramari bagenzi bacu kwitabira gutanga imigabane”, ubwo yasobanuraga ko abikorera bemeye kwinjira muri Gasabo Investment Company ari 320, mu gihe abitabiriye gutanga imigabane bakigera kuri 167.

Imwe mu myubako zizubakwa na Gasabo Investment Company.
Imwe mu myubako zizubakwa na Gasabo Investment Company.

Amazu ya kubamo azubakwa na Gasabo Investment Company, ngo azaba ahendutse ugereranyije n’ayubakwa n’ikigo cya RSSB ngo kigurisha buri nzu kuri miliyoni zirenga 60, mu gihe bo bazaba ngo bagurisha inzu ku giciro cya miliyoni hagati ya 25-40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gasabo Investment Company igaragaza ko abacuruzi muri Kigali bafite ikibazo cy’ububiko bw’ibicuruzwa byabo, ikaba ivuga ko mu myaka irindwi izaba yujuje ububiko bunini cyane mu karere ka Gasabo.

Iki kigo kandi ngo ni kimara gukomera kizashaka n’uburyo cyunganira Leta mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu, nk’uko Shema Fabrice ukuriye abikorera muri Gasabo yabyifuje, biteganywa ko mu mwaka wa 2020 ingufu z’amashanyarazi zizaba zibarirwa muri MW 1000 zivuye ku 110 ziriho muri iki gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, yatangarije Gasabo Investment Company ko akarere ayobora kazabatera inkunga ishoboka yose ngo imyubakire ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi itezwe imbere, aho ako karere ngo katanze ubutaka buzubakwaho iguriro rya Kimironko ku buntu, nk’umugabane muri icyo gikorwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabishimiye

Alias+ nzabamwita yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Turabakunda cyane turabishimiye.
Imana izabafashe muricyo gikorwa cyinyubako yogukunda urwanda.
twabasabaga ngo mubikorwa byose mwazaduha akazi mwibanze kubashomeri burubyiru.murakoze

Alias+ nzabamwita yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka